Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yakomoje ku iyubakwa ry’Ibiro by’Uturere bishaje

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba buratangaza ko nta gahunda ihari yo kubaka ibiro bishya by’Uturere two muri iyi Ntara dukorera mu nyubako zishaje.

Utwo Turere ni Karongi, Rusizi na Ngororero tugikorera mu nyubako abaturage n’abayobozi batwo bavuga ko zitakijyanye n’igihe, haba mu bwiza haba no mu bwisanzure.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert yatangaje ko haba muri uyu mwaka haba ndetse mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, nta gahunda zateganyijwemo zo kubaka ibiro bishya by’utu turere.

Akomeza atangaza ko ubu imbaraga zirimo gushyirwa mu kuvugurura no kubaka bushya ibiro by’Utugari hirya no hino muri iyi Ntara, ndetse no kutwongerera ubundi bushobozi butandukanye dukeneye mu mikorere yatwo.

Ni mu gihe utu Turere mu bihe byashize twagerageje gukora bimwe mu bisabwa ngo twubake ibiro bishya byatwo.

Ibyo birimo nk’ibishushanyombonera by’izo nyubako, gutegura ahagombaka kubakwa n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *