Musanze: Ikigo Nderabuzima cya Murandi cyabonye Inzu y’Ababyeyi igezweho

Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Murandi kiri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, baravuga ko baciye ukubiri no kubyarira mu rugo, nyuma y’aho inzu y’ababyeyi izwi nka maternité yavuguruwe igashyirwamo n’ibikoresho bigezweho.

Inzu y’ababyeyi izwi nka maternité yavuguruwe mu kigo nderabuzima cya Murandi, igizwe n’ibyumba 6 birimo icyumba gisuzumirwamo ababyeyi batwite, icyumba  cy’abamaze kubyara, aho gutegerereza, aho abarwaza barara ndetse n’ahakorera abaganga bakurikirana ababyeyi.

Uretse kuba iganwa n’abatuye Umurenge wa Remera, habyarira n’abandi baturuka mu Murenge wa Gashaki.

Abagana iki kigo nderabuzima cya Murandi bashima kandi ko begerejwe serivisi zitandukanye z’ubuvuzi, bigatuma ngo nta mubyeyi ukibyarira mu rugo.

Ku Kwezi hakirwa abagore batwite basaga 60 baje kubyara.

Abaganga bavuga ko kwagura maternité byabafashije kunoza serivisi baha ababagana.

Imirimo yo kuvugurura no kwagura Inzu y’ababyeyi ku Kigo Nderabuzima cya Murandi yatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 300.

Ni mu gihe abivuriza kuri iki kigo ndebuzima muri serivisi zitandukanye babarirwa mu bihumbi bisaga 2 ku Kwezi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *