Basketball: U Rwanda rwatsinze umukino wa gatatu wikurikiranya mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’Iguhugu y’u Rwanda yaraye itsinze iya Tanzaniya amanota 77 kuri 57, uba umukino wa gatatu wikurikiranya itsinze mu mikino y’akarere ka gatanu yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Angola mu Kwezi gutaha (Nyakanga).

Uyu mukuno wakiniwe ku Nzu y’imikino yitiwe Nyakwigendera Benjamin Mkapa wayoboye Tanzaniya, Jean-Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza yawukoreyemo ibidasanzwe kuko mu manota 77 u Rwanda rwatsinze, yatsinzemo 20 wenyine.

Uretse amanota 20, yatanze imipira 3 yatuzemo amanota, ndetse na Rebound 1.

Uyu musaruro wamufashije kwamurura ku mutoza Cheikh Sarr abafana b’ikipe y’Igihugu ya Tanzaniya bari bakubise buzuye baje gushyigikira ikipe yabo.

Uretse Nshobozwabyosenumukiza watsizne amanota 20, Dieudonné Ndizeye yatsinze amanota 13, Cadeaux de Dieu Furaha atsinda 12.

U Rwanda rwinjiye muri uyu mukino nta gitutu, ibi binarufasha gustinda agace ka mbere k’uyu mukino ku ntsinzi y’amanota 24-14, mu gihe n’aka kabiri rwagatsinze kuri 28-07.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko k’igice cya mbere, u Rwanda ruyoboye n’amanota 51 kuri 21.

Nyuma yo kugaruka mu kibuga, Tanzaniya yagarukanye imbaraga zidasanzwe zanayifashije gustinda uduce tubiri twanyuma, gusa ntabwo amanota yatsinze yari ahagije ngo ayiheshe intsinzi y’umukino.

Agace ka gatatu Tanzaniya yagatsinze mu manota 18-14, mu gihe aka kane nako yagatsinze ku manota 18-11.

Mbere y’uko u Rwanda rwisengerera Tanzaniya, rwari rwabanje kwihaniza Eritrea ku manota 104 kuri 34, ndetse na Sudani y’Epfo ku manota 72-55.

Kuri uyu wa gatatu, ruragaruka mu kibuga mu mukino w’injyanamuntu uruhuza n’u Burundi.

Nyuma y’uko amakipe ahuye hagati yayo, abiri ya mbere azakina umukino wa kamarampaka wo guhatanira itike yo kuzerekeza i Luanda muri Angola guhera tariki ya 07 kugeza ku ya 16 Nyakanga (7) mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.

Image

Image

Image
U Rwanda n’u Burundi biraza kwisobanura mu mukino w’imbaturamugabo kuri uyu mugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *