Amafoto: Imvura ikomeje kwiha “Inkumbi” mu duce dutuwe mu Kajagali muri Kenya

Imvura idasanzwe ikomeje guteza imyuzure mu karere ka Africa y’iburasirazuba. Muri Tanzania ibiza bivuye kuri iyi mvura bimaze kwica abarenga 150, naho muri Kenya abarenga 60. Ibi biza byibasira ahanini abatuye mu tujagari, hamwe na hamwe n’abatuye neza.

Abantu babarirwa mu bihumbi amagana bavuye mu byabo, mu gihe abashinzwe iteganyagihe baburira ko imvura iteganyijwe ikiri nyinshi mu masaha nibura 72 ari imbere.

Mu kajagari (slam/bidonville) ka Mathare mu mujyi wa Nairobi abahatuye barakomerewe, imvura imaze kwica abarenga 15 ivana mu byabo ibihumbi by’abahatuye.

Senateri Edwin Sifuna uhagarariye intara y’umujyi wa Nairobi, yabwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesaha iyi nkuru agira ati: “Ibintu bikomeje gutera ubwoba cyane. Kugeza mu ijoro ryacyeye twabaraga abarenga 60 bapfuye.”

Iyi mvura irava ku ihindagurika ry’ikirere na ‘phénomène’ y’ikirere abahanga bita El Niño.

Michael Aiyabei, wo mu kigo cyo guhangana n’ibiza muri Kenya ati: “Turimo kwitegura ibihe bikomeye kurushaho”.

Amafoto

Aha abantu bahagaze hahoze inzu z'amabati zari zituwemo n'abantu ubu zatwawe

Iyo imvura ibaye nyinshi amaze y'uyu mugezi arazamuka akarengera iki kiraro bahagazeho

Uyu mugabo aho yari atuye inzu ye yatwawe n'umugezi wuzuye ukarenga inkombe zawo zisanzwe

Isayo niryo ryuzuye ahari inzu zabo

Mu gihe abanyeshuri bakiri mu biruhuko muri Kenya, aba hano amakayi yabo ataratwawe yarangiritse

Baravana amabati yasigaye akiri mu mugezi

Aha ahagaze ubusanzwe hari akagezi k'amazi arengeye gato ibirenge by'umuntu

Uyu muhana wa Mathare wahindutse isayo

Uyu mugore aroza inkweto muri uyu mugezi

Umugabo urimo gutekereza areba inzu z'umuhana wabo zasenywe n'umwuzure

Uyu mugabo arakiza udukoresho tumwe tutajyanywe n'umugezi wari wuzuriranye

Inzu zimwe zitatwawe zasigaye ziri ku manegeka arushijeho

Abantu ibihumbi batuye aha muri Mathare bavuye mu byabo

Abasigaye iheruheru barahungira kandi bakarara ku bigo by'urubyiruko, by'ubuvuzi, amashuri no mu nshuti n'imiryango batuye ahatakozweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *