Ruhago: Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzaniya yatsinze Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda

Ikipe y’Umupira w’amaguru ya Brigade ya 202 y’Ingabo z’Igihugu cya Tanzaniya, yatsinze iya Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, igitego 1-0 mu mukino wakiniwe mu Mujyi wa Bukoba muri Tanzaniya tariki ya 25 Mata 2024, kuri Sitade ya Kaitaba.

Uyu mukino waje ukurikira uwari wabereye mu Karere ka Ngoma, kuri Sitade ya Ngoma tariki ya 23 Ugushyingo 2023, uyu nawo ukaba wari wegukanywe na Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzaniya, zitsinze Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda kuri Penaliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi aguye miswi y’ibitego 2-2 mu minota isanzwe y’umukino.

Mbere y’uyu mukino wakinwe kuri uyu wa 25 Mata 2024, amakipe yombi yabanje gufata umunota wa kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu butumwa yatanze mbere y’uyu mukino, Umuyobozi w’Akarere ka Bukoba, Erasto Yohana Sima, yavuze ko iyi mikino iri gukinwa mu rwego rwo kwimakaza ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’Ibihugu byombi.

Ati:“Uyu mukino werekana ko Ibihugu byombi ari ibivandimwe, nk’uko kandi byakunze kugarukwaho n’abakuru b’Ibihugu byacu, Perezida Samia Suluhu Hassan na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda”.

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya gatanu zikorera mu Ntara y’u Burasirazuba bw’u Rwanda, mu gihe Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzaniya, ikorera ku ruhande ruhana Imbibi n’u Rwanda.

Uyu mukino wakurikiranywe kandi, n’Umuyobozi wa Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzaniya, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa ndetse n’Umuyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Col Justus Majyambere.

Amafoto

The Tanzania People's Defence Force (TPDF) 202 Brigade secured a 1-0 victory against the Rwanda Defence Force (RDF) 5 Division in a friendly football match held on Thursday, April 25, in Bukoba district, Tanzania.

The New Times

The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *