AFCON2023Q: Amavubi yakoze Imyitozo ya mbere nyuma yo kwinjira mu Mwiherero (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kamena 2023, Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu batangiye umwiherero wo kwitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika uzayahuza na Mozambique kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 18 Kamena 2023.

Nyuma yo kwinjira mu Mwiherero, bamwe mu bakinnyi bamaze kuwugeramo, bakoreye imyitozo kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo

https://theupdate.co.rw/afcon2023-amavubi-aratangira-umwiherero-witegura-umukino-wa-mozambique/

Biteganyijwe ko tariki ya 14 Kamena 2023, bazerekeza i Huye iminsi ine (4) mbere y’umukino nyirizina.

Kugeza ubu, Amavubi ni aya nyuma mu itsinda L aherereyemo n’amanota 2, inyuma ya Mozambique na Benin mu gihe Senegal iriyoboye ndetse yanamaze kubona itike.

https://theupdate.co.rw/afcon2023q-nyuma-yo-guhamagara-ikipe-yigihugu-carlos-ferrer-yasabye-abakinnyi-gukora-igikwiye/

Kugira ngo Amavubi abone itike yo kuzerekeza muri Cote d’Ivoire, arasabwa gutsinda imikino 2 asigaranye, uhereye kuri uyu wa Mozambique ndetse n’uwa Senegal uzakinwa muri Nzeri, mu gihe Benin yaba yatakaje amanota 2 mu mikino ifitanye na Mozambique na Senegal.

Abakinnyi bahamagawe n’umutoza Carlos Aros Ferrer:

Abanyezamu

  • Ntwari Fiacre (AS Kigali)
  • Ishimwe Pierre (APR FC)
  • Hakizimana Adolphe (Rayon Sports)

Ba myugariro

  • Ombirenga Fitina (APR FC)
  • Serumogo Ally ( Kiyovu Sports)
  • Imanishimwe Emmanuel (Far Rabat- Maroke)
  • Manzi Thierry (As Kigali FC)
  • Mutsinzi Ange (Gerv- Norvege)
  • Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports)
  • Ishimwe Christian (APR FC)
  • Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
  • Usengimana Faustin (Al Qasim- Iraq)
  • Uwimana Noe (Philadelphia Union – America)

Abakina hagati

  • Bizimana djihadi (KMSK Deinze-Ububiligi)
  • Steve Rubangura (Zimbru-Moldova)
  • Sahabo Hkim( Lille- France)
  • Muhadjili Hakizimana (Police FC)
  • Yannick Mukunzi (Sandivkens IF- Suéde)
  • Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
  • Rafael York (Gefle IF- suéde)
  • Samuel Guellete (Raal la rouvier- Ububiligi)

Ba Rutahizamu

  • Nshuti Dominic Savior (Police FC)
  • Mugisha Didie (Police FC)
  • Mutsinzi Patrick (Al Wahda- E.A.U )
  • Biramahire Abedy (UD Songo- Mozambique)
  • Ndikumana Danny (Rukinzo FC – Burundi)
  • Mugisha Gilbert (APR FC)
  • Nshuti Innocent (APR FC)

Bamwe mu bakinnyi b’Amavubi ubwo bageraga mu Mwiherero

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Amafoto yo mu Myitozo

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *