Abakinnyi 5 bo guhangwa amaso nyuma yo gusoza amasezerano bafitanye n’amakipe bakinagamo

Mu gihe Shampiyona y’imbere mu gihugu yashyizweho akadomo mu mpera z’Icyumweru gishize, ibi bikaba ari nako byagenze mu zo ku mugabane w’Uburayi zikinamo abakinnyi b’abanyarwanda, bamwe muri bo amasezerano arasozwa tariki 30 Kamena 2023, nyuma y’iyi tariki haribazwa aho bazerekeza mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryamaze gukomanga.

Mu gihe abarimo Bizimana Djihad bamaze gutangarizwa n’amakipe yabo ko batazakomenya, abandi bari mu keragati cy’aho bazerekeza mu mwaka utaha w’imikino mu gihe amakipe atari make yatangiye kubabengukwa.

Ishingiye kuri ibi, THEUPDATE yateguye inkuru y’abakinnyi 5  b’abanyarwanda bo guhangwa amaso basoza amasezerano n’amakipe yabo muri uyu mwaka w’imikino w’i 2022/23

  • Djihad Bizimana (KMSK Deinze, Belgium)
Bizimana Djihad yakinaga mu ikipe ya KMSK Deinze

 

Bizimana Djihad wakinaga mu ikipe ya KMSK Deinze mu gihugu cy’Ububiligi, yamaze gusezerwaho na yo mu gihe amasezerano impande zombi zari zifitanye ashyirwaho akadomo mu mpera z’uku Kwezi.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’ikipe y’Igihugu Amavubi, ni umwe mu bakinnyi barindwi (7) barekuwe na KMSK Deinze nyuma yo kutongererwa amasezerano.

Ku myaka 26 y’amavuko, Bizimana Djihad yageze muri KMSK Deinze mu mpeshyi y’Umwaka w’i 2021, aho yakinnyemo imikino 16 mu mwaka we wa mbere.

Gusa, nyuma yaho yamanuwe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 21 (u-21), aha akaba ariho yakinnye umwaka ushize wose w’imikino 2022/23 nyuma y’uko umutoza atanyuzwe n’umusaruro yahaga KMSK Deinze.

Mu ikipe y’abatarengeje imyaka 21, uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Shampiyona y’abatarabigize umwuga, nyuma yo gutera umugongo Ububiligi.

  • Olivier Kwizera (Al Kawkab, Saudi Arabia)
Olivier Kwizera ni umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi

 

Muri Nyakanga y’umwaka ushize, nibwo Kwizera Olivier yigurishije mu ikipe ya Al Kawkab ikina mu kiciro cya 2 muri Arabia Sawudite, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.

Yatoranyijwe nk’umunyezamu wa mbere w’iyi kipe, aho yayifashije gusoreza mu mwanya wa kane (4) muri Shampiyona, ayihesha amanota 53 mu mikino 30 yayikiniye.

Biteganyijwe ko amasezerano afitanye n’iyi kipe arangira tariki 30 z’uku Kwezi kwa Kamena 2023, mu gihe ategereje kumenya niba azayigumamo cyangwa akerekeza mu yandi makipe bivugwa ko amwifuza.

  • Faustin Usengimana (Al Qasim, Iraq)
The New Times

 

Uyu mukinnyi ukina hagati mu bwugarizi, yerekeje mu ikipe ya Al Qasim ikina muri Shampiyona yo muri Iraq tariki ya 17 Nyakanga 2022 avuye muri Police FC ikina ikiciro cya mbere muri Shampiyona yo mu Rwanda.

N’ubwo iyi kipe yasimbutse urugamba rwo kumanuka mu kiciro cya kabiri kuko yasoreje ku mwanya wa 17 muri Shampiyona, Usengimana ni umwe mu bakinnyi yagenderagaho.

Biteganyijwe ko amasezerano afitanye n’iyi kipe azarangira tariki 30 Kamena 2023, akaba ari mu keragati cy’aho azerekeza.

  • Bonheur Mugisha (APR FC, Rwanda)
The New Times

 

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakina hagati mu kibuga, ikipe ya APR FC igenderaho.

Yasinye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu muri Nyakanga y’i 2021, asinyanyana nayo amasezerano y’imyaka 2 avuye muri Heroes FC yo mu kiciro cya 2.

Iyi kipe nyuma yo kumugura, yabanje kumutiza muri Mukura VS&L mbere yo kumugarura ishingiye ku musarurao yari amaze kugaragaza. Kuri ubu, ni umwe mu bakinnyi ntashidikanywaho ku mwanya we imbere mu gihugu.

Uyu ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri APR FC, amasezerano afutanye nayo ararangira tariki 30 Kamena 2023.

Biteganyijwe ko asinyana na yo amasezerano mashya, mu gihe nta makipe yo hanze y’Igihugu iratangira kumurambagiza.

  • Fiacre Ntwari (AS Kigali, Rwanda)
The New Times

 

Ni umwe mu bakinnyi batanze umusaruro nyuma yo kuzamuka avuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC mu 2018.

Yabanje gukina muri iyi kipe nk’umunyezamu wa gatatu yungirije Omar Rwabugiri na Heritier Ahishakiye mbere yo kwerekeza muri Marine FC nk’intizanyo.

Muri Marine FC, yerekanye ko ari umunyezamu utanga ikizere, bituma arambagizwa na AS Kigali.

Nyuma yo kugera muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, yerekanye ko itamwibeshyeho ndetse anayifasha kuyihesha igikombe cy’Amahoro cy’Umwaka ushize w’imikino (2021/22).

Mu mikino 27 yakiniye AS Kigali muri uyu Mwaka w’imikino, yinjinjwe ibitego 18.

Uyu musaruro watumye ahamagarwa n’umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi mu bakinnyi bitegura kuzacakirana na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizera muri Ivory Coast muri Mutarama na Gashyantare by’Umwaka utaha.

Amasezerano afitanye na AS Kigali ararangirana na tariki 30 Kamena 2023, mu gihe bivugwa ko ari kwifuzwa na AS Vita Club yo muri DR-Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *