Urubanza rwa Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’ mu Bujurire rwasubitswe

Iburanisha ku bujurire bw’Ubushinjacyaha mu rubanza bwarezemo Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid wateguraga amarushanwa ya Miss Rwanda ,rwamaze kwimurwa n’urukiko Rukuru.

Iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, ariko Urukiko Rukuru rwarisubitse kubera ko kuri uwo munsi hateganyijwe Inama y’Urukiko, bituma amataliki yimurwa.

Uru Rubanza rwashyizwe tariki ya 31 Werurwe 2023.

Prince Kid washinze Rwanda Inspiration Back Up yeteguraga Irushanwa rya Miss Rwanda, yaregwaga gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Uyu Musore agiye gusubira mu rukiko nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere mu Ukuboza 2022 ku byaha yari akurikiranyweho, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyurwa bwahise bujuririra iki cyemezo mu Urukiko rukuru.

Ishimwe Dieudonné amaze icyumweru kimwe asezeranyue imbere y’amategeko na Iradukunda Elsa, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, bakemeranya kubana.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, ku wa 2 Werurwe 2023.

Prince Kid na Iradukunda Elsa, bamaze Icyumweru basezeranye imbere y’Amategeko

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *