Umunsi w’Umugore: Ba Mutima w’Urugo bamuritse ibyo bagezeho mu Rugendo rw’Iterambere

Ku nshuro ya 48 u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori,nyuma y’imyaka 51 wemejwe n’umuryango w’abibumbye ‘ONU.Kuri iyi nshuro uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Ntawe uhejwe Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”

Uyu munsi ku rwego rw’iguhugu, wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yavuze ko hari byinshi biri gukorwa kugira ngo abategarugori babone telephone ngendanwa mu buryo bworoshye.

Ati:

Kimwe mu biri gukorwa ni ukureba uko bakoroherezwa kubona kubona telephone ku giciro cyo hasi. Turi gukorana n’ibigo by’itumanaho kugira ngo bajye babona telephone badahenzwe kandi bayishyure mu byiciro, bishyura make make kugeza basoje kuyishyura.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore Nyirajyambere Bellancille, Yavuze ko nubwo amahirwe yatanzwe kugira ngo abagore n’abakobwa bisange mu bikorwa byose, haracyari ikibazo cy’umubare muto w’abagore n’abakobwa bakoresha ikiranabuhanga.

Yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2020 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare mu Rwanda bwagaragaje ko abagore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-49, bafite telephone ngendanwa bangana na 48%, mugihe Basaza babo bangana na 62%.

Ati:

Iki kinyuranyo murabona ko ari ikibazo mu bigendanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu iterambere ry’umugore. Turasaba leta gukomeza guhugura no gutinyura abakobwa n’abagore kuko umuntu uzi gukoresha ikoranabuhanga bimwongerera amahirwe yo kwihangira umurimo. Kandi abagore natwe dusigasire aya mahirwe twahawe n’igihugu cyacu bizadufashe mu kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga.

Cyarikora Rosette, Umuyobozi wa koperative Gira Ubuzima matimba, itunganya amavuta y’inka, yaba ayo kwisiga no kurya, bakoresheje ibindi bimera kandi akenshi ngo bifashisha ikoranabuhanga.

Ati:

Ibi byadufashije mu iterambere, kandi ntitukijya kugura yahurute y’abana (Yoghurt), tukiyishyurira mituweli kandi byaduhaye kumenya gucuruza by’umwihariko dukoresheje ikoranabuhanga. Umuntu ashobora kuduhamagara ari I Kigali ashaka amavuta yacu, tukayamwoherereza atiriwe aza hano, usibye I Kigali hari n’abari hanze baratubwira bakoresheje telephone tukaboherereza amavuta, Yaba ayo kurya no kwisiga.

Abagore bishimiye kwizihiza umunsi wabo. Ibi kandi abihuriilizaho na Jeannette Mucurire uvuga ko bafite bagenzi babo by’umwihariko urubyiruko rubahugura mu ikoranabuhanga bihurije hamwe muri koperative, kuburyo hari ibyo bamaze kumenya kwikorera bakoresheje Mudasobwa.

Yagize ati:

Yego ntabwo turagera aho twifuza kugera mu gukoresha ikoranabuhanga, ariko ndizera ko nibura mu myaka ibiri cyangwa itanu iri imbere, hari urwego tuzaba tugezeho kandi rushimishije. Niba uyu munsi nshobora kumenya ibyinjiye muri koperative cyangwa ibyasohotse nkoresheje mudasobwa, urumva ko hari urwego maze kugeraho n’abagenzi banjye tubana muri koperative yacu ikora Juice zikozwe mu inanasi na divayi ikozwe muri tangawuzi, muri make ubu rwose twamenye gukora ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga ryaba telephone cyangwa mudasobwa. Imbogamizi ntizibura ariko uko dushoboye duhangana nazo, mutima w’urugo agakomeza gukataza mu iterambere.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha ba mutima w’urugo ndetse no guteza Imbere ihame ry’uburinganire, muri iki gikorwa hatanzwe inka 40, Gaze 20, na Telephone ngendanwa 39, byose hagamijwe gufasha guteza imbere umuryango.

Biteganyijwe ko muri Nyakanga uyu mwaka, mu Rwanda hazabera inama mpuzamahanga yiswe Women Deliver Conference, ikazaba ari nabwo bwa mbere izaba ibereye kumugabane wa Afurika, ikazitabirwa n’abasaga ibihumbi bitanu.

Muri uyu Muhango kandi, hamuritswe ibikorwa na ba Mutima w’Urugo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Madamu Ingabire Paula yasabye Abagore gukomeza gukataza mu Rugamba rw’Iterambere

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *