Cecile Kayirebwa yitabiriye ishyirwa hanze rya Album ya mbere ya Audia Intore


image_pdfimage_print

Umuhanzikazi Audia Intore yakoze igitaramo yamurikiyemo Album ye ya mbere yise “Uri Mwiza Mama” yatuye Umubyeyi we utakiri kuri iyi Si. Igitaramo cyagaragayemo Ikirangirire Cecile Kayirebwa.

Ni Igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023 ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’umugore, kibera i Gikondo ahasanzwe ahazwi nka ‘Gikondo Expo Ground’.

Muri iki gitaramo, Intore yazirikanye abahanzi bataramiye u Rwanda barimo Umuhanzikazi wamaze kubaka izina rikaba Inganzamarumbo, Cécile Kayirebwa, Mutamuriza Annociata [Kamaliza], Uwera Florida n’abandi.

Uyu muhanzikazi yinjiye ku rubyiniro ateruwe n‘abasore b’ibigango bamuvanye mu rwambariro; iki gitaramo yagihuje n’Umunsi Mpuzamahanga w’abagore wizihijwe kuri Iyi tariki ya 8 Werurwe 2023.

Audia Intore yakozwe ku mutima n’ibyabereye muri iki gitaramo kwihangana biranga, asuka amarira ariko yishakamo imbaraga akomeza igitaramo.

Audia Intore yashimiye Mariya Yohana, Kamaliza (Wari uhagarariwe na mukuruwe Uwanjye Uwera), Nyiranyamibwa Suzanna avuga bataramiye u Rwanda abashimira ku nganzo yabo yatumye nawe ahanga akinjira mu muri muzika gakondo.

Yagifatanyijemo n’abandi Bahanzi bakomyeye mu Njyana Gakondo barimo; Cyusa Ibrahim, Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanna, n’abandi….

Amafoto


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *