Kigali: Umunsi w’Umugore wasize abasaga 210 bapimwe Kanseri y’Ibere ku bufatanye bwa RBC n’abafatanyabikorwa bayo

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, hazirikanwa umusanzu we mu iterambere ry’igihugu, Access Bank Rwanda PLC ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, yateguye igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’ibere ku bakozi bayo, abakiliya n’abandi babyifuza kuri uyu wa 8 Werurwe 2023.

Iki gikorwa kandi cyagizwemo uruhare n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (SFH), kikaba cyabereye ku Cyicaro cya Access Bank Rwanda PLC mu Mujyi wa Kigali.

Nibura abarenga 200 ni bo basuzumwe hakaba hagaragayemo 28 bafite ibimenyetso bigaragaza ko bashobora kuba barwaye kanseri y’ibere.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara za kanseri muri RBC, Marc Hagenimana, yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo mugari Minisiteri y’Ubuzima ifite wo gusuzuma abaturage aho bakorera n’ahandi hose kugira ngo harebwe abafite ibibazo bifitanye isano na kanseri by’umwihariko iy’ibere.

Impamvu ni uko kanseri y’ibere ari yo iza ku mwanya wa mbere mu zibasira abantu mu Rwanda, aho nko kuva mu 2018 kugeza mu 2022, abarwayi bagera ku 2600 ari bo bakiriwe mu mavuriro. Ni mu gihe abarwayi bashya bageraga kuri 650 umwaka ushize.

Hagenimana yavuze ko kanseri y’ibere yoroshye gusuzuma no kuvura kandi ko iyo ivuwe neza ikira. Igiteye impungenge ni uko abarwayi bakirwa ugereranyije bangana na kimwe cya kabiri cy’abagombye kwakirwa, bivuze ko hari abatamenyekana kubera ko batabashije kugera kwa muganga.

Abo bantu byagaragaye ko bafite ibibazo bazakomeza guhabwa ubufasha bukwiye hakorwe isuzuma ryimbitse harebwe koko niba bafite kanseri; abazaba bayifite bazahabwa ubuvuzi bukwiye nk’uko Hagenimana yakomeje abisobanura.

Umuyobozi muri Access Bank Rwanda PLC ushinzwe ubucuruzi buto n’ikoranabuhanga, Prossie Kalisa, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza ko iyi banki yitaye ku buzima bw’abakozi n’abakiliya bayo.

Ati:

Yego turi mu bucuruzi ariko ntibwashoboka dukorana n’abantu badafite ubuzima bwiza. Mu bikorwa twateganyije harimo n’iki cyo gupima kanseri y’ibere abantu badakunda kwibuka ko ihari.

Ni igikorwa twashatse gukorera abagore tubereka ko tubitayeho ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na SFH, ngo babashe kumenya uko bahagaze n’uko bakwita ku buzima bwabo.

Mu bindi bikorwa Access Bank Rwanda PLC iteganya harimo gushyigikira imurikabikorwa ry’abakiliya bayo rizaba kuya 9 werurwe muri Car Free Zone no gukomeza gufasha ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse bw’abagore kuko byakunze kugaragara ko babangamirwa no kubura ingwate.

Kalisa yakomeje agira ati:

Hari abagore benshi ndetse n’abagabo bakora ubucuruzi mu Rwanda bahura n’inzitizi mu bikorwa byabo, turabizi; tugiye gushyiraho ubwoko bw’inguzanyo ishyigikira ubucuruzi ariko idasaba ingwate.

Abagore bakora muri Access Bank Rwanda PLC bagera kuri 49,5% ndetse ubasanga mu myanya yose irimo n’iyari imenyerewe ko yiharirwa n’abagabo.

Umukozi muri sosiyete Netis Rwanda Ltd, akaba umwe mu bipimishije muri iyi gahunda, Birungi Oliva, yavuze ko byamufashije kumenya uko ubuzima bwe buhagaze.

Ati:

Ni igikorwa cy’agaciro Access Bank Rwanda PLC yakoze kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umugore. Biradufasha kumenya uko duhagaze. Umuntu ashobora kuba yicaye azi ko ari muzima nyamara hari ikintu kitagenda neza muri we.

Mujawamariya Eugenie, yavuze ko ari ubwa mbere yisuzumishije kanseri y’ibere kandi ko yagize amahirwe yo gusanga ari muzima.

Yavuze ko kanseri y’ibere ari indwara ihangayikishije kuko iyo umugore ahungabanye n’umuryango wose uhungabana.

Ati “Ni yo mpamvu iyo umuntu yisuzumishije akamenya uko ahagaze bimufasha kwirinda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *