Umudepite wa DR-Congo yabujijwe gukoresha Ururimi rw’Igiswahili mu Nteko rusange y’Abadepite ba EAC

Dorothe Masirika Nganiza uhagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yashatse gutanga igitekerezo cye mu rurimi rw’Igiswahili yamaganirwa kure na bagenzi be.

Byabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2023 ubwo Nganiza yatangaga igitekerezo ku ngingo y’igitero giherutse kugabwa n’umutwe w’iterabwoba wa ADF kigahitana abanyeshuri 41 mu Burengerazuba bwa Uganda.

Yatangiye kuvuga mu Cyongereza nyuma gato asaba ko yakomereza ikitekerezo cye mu Giswahili kugira ngo cyumvikane neza.

Igice kimwe cy’abadepite cyemeje ko ibyo biganiro bigomba gukorwa mu Cyongereza gusa, naho abandi bakemeza ko yavuga mu rurimi rumworoheye, impaka zitangira ubwo.

Abo badepite bari bateranye bari baturutse mu bihugu birindwi bigize EAC, birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Sudan y’Epfo, Kenya, Tanzania na RDC iherutse kwemezwa mu minsi yashize.

Gabriel Alaak Garang uhagarariye Sudani y’Epfo muri EALA yavuze ko ubusanzwe azi neza ko Icyongereza ari rwo rurimi rukoreshwa na bose muri EAC.

Uyu mudepite yavuze ko “abadashobora gutanga igitekerezo mu Cyongereza bareba ubundi buryo bushoboka, ariko ibiganiro bibera muri EALA byagakwiriye gukorwa mu Cyongereza”, atanga impuruza ko kwemera ikoreshwa ry’Igiswahili bishobora kuzana izindi mbogamizi mu Nteko.

Ati:“Abandi bagize EALA nka Sudani y’Epfo bazatanga igitekerezo mu Cyarabu.”

Ikinyamakuru the East African yanditse ko Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko ya EALA, Francine Rutazana, yasabye mugenzi we wa RDC gutanga igitekerezo mu Cyongereza kuko ngo icyari ingenzi kurusha ibindi cyari ubutumwa yagombaga gutanga.

Ku rundi ruhande ariko, Mary Mugyenyi uhagarariye Uganda yavuze ko mu gihe Nganiza wa RDC afite ingingo yo kuvuga, yakoroherezwa akayitanga mu Giswahili.

Yanasabye ko hakwihutishwa ibikorwa byo gushyiraho ibyuma bizajya byifashishwa mu gusemura Igishwahili n’Igifaransa nk’indimi zemewe muri EAC mu buryo bwo gukemura iki kibazo cy’itumanaho.

Iki gitekerezo nticyumviswe na Perezida wa EALA, Joseph Ntakirutimana kuko yashimangiye ko amategeko n’amabwiriza y’uyu muryango agena ko ibiganiro bigomba gukorwa mu Cyongereza.

Aba badepite bakomeje kutumvikana aho David Ole Sankok wo muri Kenya, yavuze ko hari ubwo habaho impamvu zihariye zishobora kwitabwaho kugira ngo hagerwe ku kigamijwe, asaba ko Nganiza yakomeza mu Giswahili.

Nyuma abuze uko agira uyu mudepite wo muri RDC yakomeje igitekerezo cye mu Cyongereza.

Igiswahili muri EALA cyatangiye kwigwaho kugira ngo kibe cyakoreshwa kuko, mu minsi ishize hagaragajwe ko indimi zivugwa na benshi muri iki gice zidahabwa umwanya zikwiriye.

Abagize EALA bavuga ko uru rurimi bidatinze ruzaganzwa n’Igifaransa mu nzego, ibigo n’itumanaho bya EAC bijyanye n’umubare w’abakivuga bakomoka mu bihugu bigize uyu muryango ukomeje kwiyongera.

Amasezerano ya EAC ataravugururwa kuva mu 1999, yemeza ko ururimi rwemewe gukoreshwa mu bikorwa bya EALA ari Icyongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *