Umubare w’abihebeye Agasembuye wageze kuri 48%, Amajyaruguru aza kw’isonga n’abakunzi benshi ba Mucyurabuhoro 

Kuri uyu wa Gatanu, hashyizwe hanze Ubushakashatsi bwamuritswe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.

Intara y’Amajyaruguru ni yo iyoboye mu kugira abaturage benshi bagotomera ka manyinya kuko bangana na 56,6%, Amajyepfo afite 51,6%, Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% naho Umujyi wa Kigali ni 42%.

Mu bakoreweho ubushakashatsi b’ibitsina byombi, 3,4% banyoye inzoga mu minsi 30 ishize, aho abagabo bihariye umubare munini, ungana na 4,5% mu gihe abagore bo bangana na 2,2% ku bijyanye n’ubwitabire ku kunywa inzoga.

Ku rundi ruhande ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 22,8% by’Abanyarwanda binangiye kunywa inzoga mu buzima bwabo bwose, aho umubare w’abagore banze kuzinywa ukubye hafi uw’abagabo inshuro ebyiri, ndetse ngo umuntu umwe muri batanu ntiyigeze anywa inzoga mu mezi 12 ashize.

Ku rundi ruhande ariko abanywa inzoga zikabije, ni ukuvuga izifite alcool iri hejuru cyane baragabanutse aho bavuye kuri 23,5% bagera kuri 15,2% mu 2022, aho abagabo bavuye kuri 30,6% bakagera kuri 20,7%, abagore bava kuri 17,2% bagera ku 9,8%.

Intara y’Uburengerazuba niyo iyoboye mu kunywa inzoga zifite alcool iri hejuru aho ifite 19,1% igakurikirwa n’iy’Amajyaruguru ifite 15,8%, hagakurikiraho iy’Amajyepfo ifite 15,1%, Uburasirazuba bugakurikiraho na 13,8% hagaheruka Umujyi wa Kigali ufite 10,5%.

Muri rusange kunywa inzoga zifite alcool nyinshi byagabanyutseho 8% mu myaka umunani ishize.

Ubu bushakashatsi bukorwa hagamijwe kureba no gusesengura amakuru ajyanye n’indwara zitandura n’ibizitera (Rwanda National STEPs Survey 2022).

Ni ubwa kabiri bukozwe ku rwego rw’igihugu bugamije kureba ibishobora gutuma izo ndwara ziyongera, bikanatanga umurongo wo kuzikumira.

Kuri iyi nshuro bwakorewe ku bantu bari hagati y’imyaka 18 na 69 bugirwamo uruhare n’abagera ku 5776 batoranyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu kubushyira mu bikorwa hakoreshejwe uburyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, OMS, rikunze gukoresha mu kugenzura uko izo ndwara zihagaze, ikizitera n’icyakorwa ngo zitabweho mu gihe hagaragaye ko ziri kuzamura urwego bikabije.

Mu bitera ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi ndwara zitandura nk’umutima, diabetes n’izindi harimo nko kurya umunyu mwinshi mu biryo, amavuta menshi, kunywa inzoga n’itabi, umunaniro n’umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngororamubiri, isukari nyinshi n’ibindi.

Muri ubwo bushakashatsi hanashingiwe ku buryo mbere y’uko bukorwa izo ndwara zari zihagaze, umubare w’abari gufata imiti ku bazisanzwemo n’icyo bakora mu kwirinda ko zabarembya nk’ibiryo bafata n’ibindi.

Ubu bushakashatsi kandi bwibanze ku myaka, igitsina, irangamimerere, amashuri umuntu afite n’ibindi. Hagendewe kandi ku myitwarire yabo mu kunywa inzoga, amafunguro bafata, ibinure bari bafite mu mubiri n’ibindi.

Urebye 48,1% by’abanywa inzoga ni umubare uteye inkeke kuko uretse gutera ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima n’izindi ndwara zitandura, OMS igaragaza ko nibura buri mwaka ku Isi abantu miliyoni eshatu bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n’inzoga, bingana na 5,3% by’impfu zose zibaho ku mwaka.

OMS igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 29 rwihariye 13,5 % by’impfu z’abari muri iyo myaka ziterwa no kunywa inzoga.

Mu bindi ubushakashatsi bwabonye harimo ko kugeza ubu Abanyarwanda bagera kuri 7% banywa itabi n’ibijyana na ryo aho muri bo abagabo bihariye umubare munini w’abarikoresha bangana 10,4% kurusha abagore [3,7%].

Bugaragaza kandi ko 5,7% by’Abanyarwanda banywa itabi buri munsi, aho byibuze umuntu umwe anywa isegereti ebyiri ku munsi.

Bijyanye n’uko kurya imbuto ari kimwe mu birwanya zimwe mu ndwara zitandura, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda barya imbuto ari bake cyane, kuko bazirya ku rugero rungana n’umunsi 1,8 mu cyumweru mu gihe barya imboga mu minsi 4,2 muri icyo gihe.

Umuntu aba akwiriye kurya imboga n’imbuto zingana n’amagarama 400 ziri mu moko atanu, mu kwirinda indwara z’umutima, stroke, kanseri n’izindi. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko Abanyarwanda bagera kuri 89,4% batageza kuri urwo rugero.

Bwerekanye ko umuntu umwe ku 10 ni ukuvuga 8,8% by’Abanyarwanda buri munsi bongera umunyu mu biryo ndetse abagera kuri 2,8% barya ibiryo byakorewe mu nganda birimo umunyu wo ku rugero rwo hejuru.

Imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu bisabwa mu kwirinda no kurwanya itandura aho OMS isaba ko 61,5% by’iyo myitozo igomba kuba ifitanye isano no kugenda n’amaguru nko kwiruka n’ibindi mu gihe 31,1% igomba kuba ijyanye no gukoresha ibindi bikoresho nk’igare noneho 7,4 bisigaye bikaba kuruhuka.

Gusa ngo Abanyarwanda bagera kuri 4,6% ni bo batageza kuri urwo rugero rw’imyitozo ngororamubiri isabwa na OMS.

Abagera kuri ½ cy’Abanyarwanda bangana na 52,1% ntibigeze babonwamo ikibazo cy’umuvuduko ukabije.

Muri 26,2% bari basanzwemo umuvuduko w’amaraso ukabije mu bihe byashize ubu ngo bari ku miti bagenewe na muganga.

Muri abo kandi ngo 11,4% bagiye gusuzumwa n’abaganga ba gihanga ndetse muri abo basuzumwe 8,6% ni bo bari gufata imiti gakondo mu kugabanya uwo muvuduko w’amaraso.

Ni mu gihe 88,7% by’Abanyarwanda batigeze basangwamo isukari nyinshi mu mubiri, ndetse ngo mu bari basanzwe bafite iki kibazo ubu bushakashatsi butarakorwa, 43,1% ni bo kuri ubu bari gufata imiti ya diabète, 4% muri bo bagiye kwisuzumisha mu baganga ba gihanga mu gihe muri abo 1,8 % bari gufata imiti ya kinyarwanda ya diabète .

Abanyarwanda bagera kuri 97,6% na bo ngo ntibasanzwemo urugero rw’ibinure ruri hejuru aho abagera kuri 11,9% by’abaturage bari barasanzwemo mbere urugero runini rwabyo na bo ngo bari ku miti bagenewe n’abaganga.

Abagera kuri 15,4% mu bari basanganwe urugero rw’ibinure ruri hejuru bagiye gusuzumwa n’abaganga gakondo aho 3,3% ari bo bari gufata imiti ya gakondo bagenewe. (IGIHE, RBC & THEUPDATE)

Abakunzi b’agasembuye mu Rwanda bangana na 48,1%, abagabo biharira umubare munini

 

Kuri uyu wa Gatanu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima cyamuritse Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanywi b’inzoga biyongereye ku kigero cya 6%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *