Uganda: Byansabye kwisiga Amaraso ngo batanyica, uko Julius Isingoma yabashije kurukoka Igitero cy’Inyeshyamba cyahitanye 41

Umunyeshuri Julius Isingoma yatangarije Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC uko yarokotse mu buryo bw’igitangaza igitero cya nijoro bicyekwa ko cyagabwe n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam, ku nzu yo kuraramo yo ku ishuri ryo mu burengerazuba bwa Uganda.

Ari ku bitaro bya Bwera mu karere ka Kasese, yagize ati: “Nisize amaraso ya bagenzi banjye bapfuye, mu kanwa, mu matwi no ku mutwe wanjye kugira ngo abateye bagire ngo napfuye”.

Abantu bagera kuri 40 – barimo abanyeshuri 37 – bapfiriye muri icyo gitero cyo ku ishuri ryisumbuye ryo mu mujyi muto wa Mpondwe cyabaye ku wa gatanu nijoro.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yegetse icyo gitero ku ntagondwa zo mutwe wa ADF (Allied Democratic Forces), yongeraho ko “bishoboka ko zakoranye n’abandi bagizi ba nabi kuko numva ko iryo shuri ryari ririmo amakimbirane”.

Nta makuru arambuye yatanze kuri ibyo, ariko yasezeranyije guhiga izo ntagondwa aho zihishe hakurya y’umupaka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa ADF nta cyo wari watangaza.

Uwo mutwe washinzwe mu myaka ya 1990, ufata intwaro urwanya Museveni – amaze imyaka 37 ku butegetsi, uvuga ko abaturage ba nyamucye b’abayisilamu batotezwa.

Amakuru avuga ko umukuru wawo mu 2016 yatangaje ko uyobotse umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Ariko mu kwezi kwa Mata (4) mu 2019 ni bwo bwa mbere IS yemeye ko ikorera muri ako gace, ubwo yigambaga ko ari yo yagabye igitero ku birindiro bya gisirikare hafi y’umupaka na Uganda.

Icyo gihe yatangaje ishingwa ry'”Intara y’Afurika yo Hagati” y’umutwe wa IS, cyangwa ISCAP, mu mpine y’Icyongereza.

Abanyeshuri batandatu byemezwa ko bashimuswe ubwo izo ntagondwa zasubiraga muri DR Congo.

Julius ni umwe mu bantu batandatu bashoboye kurokoka icyo gitero cyamaze amasaha menshi.

Ntiyamenye abo bari bateye, ariko yavuze ko bari abagabo bafite imbunda, bagabye icyo gitero ahagana saa yine z’ijoro (22:00) ku isaha yo muri Uganda.

Yavuze ko abo bateye bagiye ku nzu abahungu bararamo ariko ko abanyeshuri bari bayifunze nyuma yo kubona ko bari mu kaga.

Yagize ati: “Ubwo batari bashoboye gufungura umuryango, bateye igisasu imbere mu nzu yo kuraramo nuko bakoresha inyundo n’amashoka mu gusenya umuryango”.

Julius yari ahagaze inyuma y’abanyeshuri benshi bari bakoze ingabo (inkingi) iruhande rw’umuryango, baje kwicwa barashwe ubwo intagondwa zari zishoboye kwinjira muri iyo nzu yo kuraramo.

Habayeho imiborogo ubwo abanyeshuri bari barimo kuraswa no gutemagurwa kugeza bapfuye.

Yahise yihutira kurira ku gitanda cyo hejuru (ku gitanda kigerekeranye), akuraho zimwe mu mbaho z’ibiti zo ku gisenge, asimbukiramo imbere ngo yihishe.

Ari aho hejuru, yarebye, nta bushobozi afite bwo kugira icyo abikoraho, ukuntu bagenzi be bari barimo kwicwa bunyaswa n’abo bateye, nyuma batwika za matola (matelas) barahava.

Yagize ati: “Nari narenzwe n’umwotsi nuko ndahubuka nitura mu nzu yo kuraramo mu buryo busakuza”.

Avuga ko izo ntagondwa zumvise urwo rusaku ziragaruka.

Aho ni ho Julius yibwiye ko uko byagenda kose agomba kurokoka icyo gitero.

Yagize ati: “Naryamye iruhande rw’imirambo iriho amaraso y’inshuti zanjye. Nuko nisiga amaraso menshi mu matwi, mu kanwa no ku mutwe wanjye, nuko ubwo intagondwa zazaga, zigenzura ikiganza cyanjye zireba ko [niba] umutima ugitera ziragenda”.

Umunyeshuri Godwin Mumbere yashoboye kwiruka ava ku ishuri

 

Undi munyeshuri wakorotse, Godwin Mumbere, na we yari ari muri iyo nzu yo kuraramo Julius yari arimo.

Uyu munyeshuri w’imyaka 18 avuga ko yibuka igihe abateye bajyaga ku nzu abakobwa bararamo, bakabakurura babakuramo, bakabica babatemaguza imihoro.

Nuko baza ku nzu abahungu bararamo, basenya umuryango batangira kugaba igitero ku bahungu.

Igitanda Godwin yari yihishe munsi yacyo cyarabirinduwe, nuko inshuti ze zari ziri hejuru yacyo zigwa hasi ziricwa.

Yabwiye BBC ati: “Abateye barambonye ariko bagira ngo napfuye”.

Ariko bagiye hanze bagaruka muri iyo nzu yo kuraramo kugenzura niba buri muntu wese yapfuye.

Ati: “Ni bwo bandashe mu kiganza banatwika inzu yo kuraramo”.

Godwin yongeye kwibuka ibyari birimo kubabaho ubwo yumvaga imiborogo y’undi munyeshuri wari urimo gutaka avuga ko arimo gupfa.

Yarirutse asohoka muri iyo nzu yo kuraramo, yurira urugi rwo ku irembo rw’iryo shuri, yiruka agana ku nzu ibikwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga iri hafi aho anyuze mu murima uhinzemo igihingwa cya ‘cacao’ (cocoa). Agera ku nzu y’icumbi, yihisha munsi y’imodoka kugeza ubwo yatabarwaga.

Clarice Bwambare, umukuru w’ibitaro bya Bwera, yabwiye BBC ko batangiye kwakira imirambo y’abanyeshuri n’abatuye aho kuva saa saba z’ijoro (01:00) – hari hashize amasaha hafi atatu icyo gitero cyo ku wa gatanu nijoro gitangiye.

Yavuze ko mu mirambo 20 bakiriye, 18 muri yo yari iy’abanyeshuri.

Abarokotse batanu ubu barimo kondorerwa kuri ibyo bitaro. Umwe muri bo ni umukobwa, urembeye mu cyumba kivurirwamo indembe.

Umuganga w’inzobere mu kubaga yavuze ko adashobora gukurwa aho ari kuko yakomeretse cyane mu mutwe ubwo inyeshyamba zamuhondaga inyundo.

Bwambare yavuze ko umurambo umwe wonyine ari uwo utaratwarwa n’abo mu muryango w’uwo wishwe.

Ku cyumweru, imiryango yashenguwe n’agahinda yashyinguye 21 muri abo banyeshuri bishwe, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda.

Julius, aho aryanye hano ku gitanda cyo mu bitaro, yababajwe no kuba atarashoboye kujya kubashyingura. Yavuze ko iyo aza kuba ari umusirikare, yari kuba yarwanyije abateye akarengera ubuzima bw’inshuti ze na bagenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *