U Rwanda na Uganda biyemeje gukuraho Ibihato biri mu Bucuruzi bw’Ibihugu byombi

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byiyemeje kunoza ubufatanye, gukorera hamwe no guhuza imbaraga hagamijwe kunoza umubano w’ibihugu byombi, ndetse no gukuraho inzitizi zose zigaragazwa nk’izibangamiye urujya n’uruza rw’abatuye ibi bihugu. 

Ibi byagarutsweho mu nama yiswe “Rwanda and Uganda Cross Border Security Meeting” yahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, igamije gusuzuma no gushyiraho uburyo bunoze bwo gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Hashize iminsi ibi bihugu byombi u Rwanda na Uganda biri mu nzira y’ibiganiro byo kuvugurura umubano wari warajemo agatotsi guhera mu 2017 ariko kuva mu mwaka wa  2022, umubano w’ibi bihugu watangiye kujya mu buryo.

Mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko umwaka ushize wa 2023, hafunguwe umupaka mushya wa Kizinga wiyongera kuri ibiri ihuza ibi bihugu muri aka Karere, ibyo abaturage bafata nk’ikimenyetso gishimangira ukuzahuka k’uyu mubano.

Muri aka Karere ka Nyagatare kuri ubu niho habereye inama ya kabiri yiswe “Rwanda and Uganda Cross Border Security Meeting” igamije gushimangira ubufatanye, kurebera hamwe uburyo bwo koroshya ingendo zambukiranya imipaka ibihuza no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Amb. Joshua Julius Kivuna ukuriye ishami ry’amahoro n’umutekano mu Karere muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda, avuga ko nubwo hakiri inzitizi zibangamiye urujya n’uruza ngo hari n’uburyo bwo kuzikemura.

Ibihugu byombi kandi byashyizeho Komisiyo ihuriweho izwi nka Joint Permanent Commission, ishinzwe gukomeza guteza imbere umubano wabyo no gukemura inzitizi zikibangamiye urujya n’uruza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka yavuze ko gukorera hamwe no guhuza imbaraga ari wo musingi ukomeye mu kuzamura urwego rw’imibanire y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, u Rwanda na Uganda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye. Ntabwo turi abaturanyi gusa ahubwo dusangiye amateka, umuco n’ibindi bijyanye n’ubukungu. Mu gihe kiri imbere, turateganya gusangira amahirwe ari mu bucuruzi ndetse tukarebera hamwe uburyo bwo kunoza ishoramari ku mipaka ihuza ibihugu byacu, hagenedewe ku mahame y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

“Ku bw’ibyo, binyuze mu gukorera hamwe, turatekereza ko tuzabona ibikenewe byose, tuhaguza imbaraga mu gukuraho mu buryo bunoza inzitizi zose.”

Inama nk’iyi yaherukaga kubera i Kabale muri Uganda umwaka ushize wa 2023, nabwo ikaba yari igamije kurebera hamwe uko ibihugu byombi byafatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, gukumira magendu no gushyiraho ingamba zatuma ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi burushaho gutera imbere bikajyana no koroshya urujya n’uruza rw’abantu. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *