Silas Majyambere yatanze Ubuhamya mu Rubanza rwa Nkunduwimye

Urukiko rwa Rubanda rw’i Buruxelles mu Bubiligi, rukomeje kuburanisha Urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, kuri uyu wa Mbere humviswe abatangabuhamya banyuranye barimo ababa i Kigali no mu Bubiligi.

Silas Majyambere witabye Urukiko kuri uyu wa Mbere nk’umwe mu batanga amakuru yafasha urukiko, kuko ari muramu w’uregwa ari we Emmanuel Nkunduwimye Alias Bomboko.

Yabwiye urukiko ko yavuye mu Rwanda ahasatira mu mwaka w’1990 kubera ko atarebwaga neza n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda icyo gihe.

Akimara kugenda ngo bamwe bo mu muryango warishwe.

Perezida w’Urukiko yamubajije imikoranire ye na muramu we Nkunduwimye mu bijyanye n’ubucuruzi akiri mu Rwanda, avuga ko nta bwigeze bubaho.

Silas Majyambere yabwiye urukiko ko akigera mu Bubirigi yashinze ishyaka ryarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana, ariko nyuma akaza kurireka kubera ko yari amaze kubona Umuryango FPR Inkotanyi wari utangije urugamba rwo kubohora Igihugu wari ufite amatwara asa nk’ayaryo.

Perezida w’urukiko yamubajije aho yongeye kubonera mushiki we ari we mugore wa Nkunduwimye, maze avuga ko yongeye kumubona nyuma y’imyaka 30.

Ku bindi bibazo yabazwaga n’urukiko, akenshi yasubizaga ko byabazwa Nkunduwimye kuko ari we kuva mu 1990 wari mu Rwanda.

Majyambere yabajijwe impamvu ataje guha amakuru urukiko ku gihe cyari cyarateganyijwe, avuga ko byatewe n’uburwayi kandi ko yabimenyesheje urukiko ndetse ko yanaje asindagira.

Abandi batangabuhamya 2 babwiye urukiko ko bazanywe na Emamanuel Nkunduwimye bagahishwa muri Amgar.

Aba babwiye urukiko ko babonye abantu baza kwicirwa ku byobo byari munsi ya Amgar.

Babajijwe niba bazi ibya bariyeri zavugwaga imbere ya AMGAR, bavuze ko ntazo bamenye kuko batasohokaga aho.

Abandi batangabuhamya babwiye urukiko ko Emmanuel Nkunduwimye yabafashije kugera mu igaraje AMGAR buririye ku rwego rwari inyuma yaryo.

Aha Emmanuel Nkunduwimye niho yahawe akanya yifashisha amashusho y’iryo garaje, yerekana imiterere yaryo n’aho urwo rwego rwari rutereye. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *