Hafi Miliyoni 2 bugarijwe n’Inzara mu bihugu bya Burkina Faso, Mali na Nijeri

Abaturage bagera kuri miliyoni 7 n’igice bo mu bihugu bya Burukina Faso, Mali na Nijeri bugarijwe n’inzara ikomeye. Ibi bihugu uko ari bitatu byabayemo kudeta zakozwe n’abasirikare.

Uretse kuba aba baturage bahangayikishijwe ku buryo bukomeye n’imibereho yabo y’ejo hazaza kubera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, banatewe impungenge n’ikibazo cy’umutekano w’akarere. Ibi byatangajwe uyu munsi kuwa mbere, n’Umuryango mpuzamahanga w’ubutabazi wo muri Amerika, International Rescue Committee.

Uyu muryango wavuze ko ikibazo cy’ibura ry’ibirirwa n’imirire mibi kigenda gikwira mu karere kose. Kugeza ubu, abantu bagera kuri miliyoni 7 n’igice bo mu bihugu bya Burukina Faso, Mali na Nijeri barugarijwe bikomeye. Uyu mubare uri hejuru cyane ugereranyije n’umwaka ushize aho iki kibazo cyari cyugarije abagera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 400.

Mu itangazo ryasohowe na Modou Diaw uhagarariye uwo muryang muri Afurika y’uburengerazuba n’iyo hagati, yavuze ko iki kibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyagiye gikomeza gufata indi ntera muri iyi myaka itanu ishize.

Modou Diaw yumvikanishije ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, n’umutekano mucye byongerewe uburemere n’ikibazo rusange cy’imihindagurikire y’ikirere, ibyatumye ingeri z’abantu banyuranye biganjemo urubyiruko bahatirwa kuva mu byabo.

Umuryango w’Abibumbye ONU washyize Burukina Faso, Mali na Nijeri ku rutonde rw’ibihugu bifite iterambere rigenda buhoro cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *