Rwanda: Gatabazi JMV yasabye Perezida Kagame Imbabazi nyuma yo kwitabira Umuhango w’Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono

Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuyobora Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yasabye imbabazi nyuma yo kugaragara ari mu muhango w’iyimikwa ry’umutware w’abakono utaravuzweho rumwe.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati:“Murakoze Nyakubahwa Perezida wacu ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka igihugu gishingiye ku ‘Bunyarwanda’, tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda yo sano muzi iduhuza twese.”

“Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu, tuzaharanira kandi no gukebura uwo ariwe wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko ibirori byiswe Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono byabereye mu Kinigi tariki 9 Nyakanga 2023 atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose.

Uwo muhango wabereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, ku itariki ya 9 Nyakanga 2023, aho bamwe mu bakomoka mu bwoko bw’Abakono bahuriye hamwe bakitoramo umutware.

Ibi FPR Inkotanyi yabyamaganiye kure mu itangangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yagaragaje ko umuhango nk’uwo wabaye wo kwimika uwiswe ’Umutware w’Abakono’ ubangamira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu gishyize imbere.

Rigira riti:”Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. Imitekerereze, imigirire n’imyitwaririre nk’iyo bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare. Umuryango FPR-INKOTANYI urasaba buri munyamuryango wese kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.”

Image

Abakomeye bagiye kwimika “umutware w'Abagogwe b'Abakono”, ubu bari he? –  Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *