Rayon Sports yaguye miswi na Vital’o mu mukino wa Gicuti

Ikipe ya Rayon Sports FC yo mu Rwanda yaraye iguye miswi y’ibitego 2-2 na Vital’o yo mu Burundi mu mukino wa Gicuti, mu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo.

Uyu mukino wakinwe mu gihe amakipe yombi yitegura guhagararira Ibihugu byayo mu mikino ny’Afurika mu Mwaka w’imikino 2023/24.

Amakipe yombi yahuriye muri uyu mukino, ku butumira bwa Rayon Sports mu rwego rwo kurushaho kwitegura umwaka mushya.

Uyu mukino watangiye abana bakiri bake muri Sitade, ariko bakimeje kwiyongera uko iminota yashiraga.

Ni umukino wagoye Rayon Sports mu ntangiriro, kuko Vital’o yabonye amahirwe yo gufungura amazamu inshuro zitari nke, ariko ayo mahirwe ntayisekere.

Nyuma y’uko Vital’o inaniwe kubyaza umusaruro amahirwe yagiye ibona, ku munota wa 36 w’umukino Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira wari utewe na myugariro Serumogo Ali, Prince Rudasingwa akozaho umutwe kiba kinyoye gutyo.

Hashize iminota 7 gusa, Vital’o itacitse intege nyuma yo gutsindwa igitego, yahise ikishyura ku munota wa 43 w’umukino gitsinzwe na Aristote Mpitabakama.

Uyu musaruro niwo amakipe yombi yajyanye mu kiruhuko cy’igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, umutoza yinjiza abakinnyi bashya mu kibuga barimo Umugande Ojera n’Umunyamaroke Youssef Rharb.

Izi mpinduka zateje icyugazi Vital’o, gusa ba myugariro bayo bihagararaho.

Nyuma y’amakosa yakoze na ba myugariro ba Rayon Sports, Vital’o yayabyaje umusaruro, ku munota wa 56 w’umukino, Leo Amissi anyeganyeza inshundura ku nshuro ya kabiri.

Gusa, n’ubwo Vital’o yari imaze gutsinda iki gitego, Ojera na Rahab bakomeje kwereka abakunzi ba Rayon Sports ku isaha n’isaha bakishyura.

Bidateye kabiri, ku munota wa 60 w’umukino, Youssef Rharb yakoresheje muzunga ba myugariro ba Vital’o atanga umupira ku Mugande Mousaa Esenu wahise anyeganyeza inshundura ku nshuro ya kabiri ku ruhande rwa Rayon Sports, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Uyu musaruro niwo warangiye uyu mukino, abafana ku mpande zombi bataha batanyuzwe kuko bifuzaga ko hagira ikipe yegukana umukino.

Vital’o izahagararira u Burundi mu mikino  ya CAF Confederations Cup nyuma yo kwegukana igikombe kitiriwe Perezida w’u Burundi, mu gihe Rayon Sports nayo izahagararira u Rwanda muri iyi mikino nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wabereye mu Karere ka Huye mu ntangiriro z’Ukwezi gushize (Kamena).

Prince Rudasingwa niwe watsinze igitego gifungura uyu mukino

 

Abakunzi b’amakipe yombi bari babukereye.

 

Image
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *