Kwibuka 30: Kaminuza ya California yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Amashuri makuru na Kaminuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika birakangurirwa gukora uko bishoboye kose bikarwanya Jenoside ndetse bigahangana n’abayipfobya.

Ibi ni ibyagarutsweho na California State University (Kaminuza ya Leta ya California) mu gikorwa yateguye kwibuka ku nshuro ya 30 Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye kuri iyi kaminuza mu Mujyi wa Sacramento kuri iki Cyumweru.

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Kaminuza ya Leta ya California Dr. Mark Wheeler yavuze ko amashuri makuru agomba kurwanya Jenoside yivuye inyuma. Dr. Wheeler avuga iyi kaminuza yo yanatangiye kwigisha amasomo ajyanye na Jenoside.

Dr. Wheeler yongeraho ko amashuri makuru na za Kaminuza nazo zigomba gufatanya n’abandi guhagurukira abahakana Jenoside bakabavuguruza.

Dr. Phodidas Ndamyumugabe Warokotse Genoside yakorewe Abatutsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Weimar muri California, avuga ko kuba amashuri makuru na za Kaminuza ziri kwitabira Kwibuka ndetse zigatanga ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu cyiza kandi gikomeye.

Ibi kandi bishimangirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana uvuga ko igikorwa nk’iki cya Kaminuza ya California gifasha kwigisha amateka bikorohera n’igihugu.

Amandine Icyeza, Ingabire Eunice na Shema Mugabo ni abanyeshuri muri Amerika, bavuga ko kuba Kaminuza zifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka bifite akamaro kanini kuri bo ubwabo nk’abana bavutse nyuma ya Jenoside baba mu mahanga ndetse no ku banyamahanga babana kuko ari uburyo bwo kubegereza amateka y’u Rwanda.

Iyi kaminuza ya California kandi iri gutegura inama yiga kuri Jenoside, ni inama iteganyijwe kuva tariki 14 kugera 16 ukwezi kwa Cumi na Kumwe uyu mwaka wa 2024 aho bazibanda kuri Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Genoside yakorewe Abatutsi kandi byanabaye muri Seattle muri Leta ya Washington, Colorado na Utah. (RBA)

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *