Nyamagabe: Ubuhanga bw’Abanyeshuri ba SOS-Gikongoro bwanyuze Meya Niyomwungeri

Meya w’Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu, Hildebrand Niyomwungeri, yatangaje ko yanyuzwe n’ubuhanga budasanzwe yabonye mu ba nyeshyuri biga mu Ishuri rya SOS Gikongoro.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza Umwaka w’amashuri wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023.

Uyu muhango waranzwe n’ibikorwa binyuranye byerekana impano abanyeshuri baryigamo n’abarisojemo bifitemo ari Nako ribafasha kuziteza imbere. Zimwe muri zo harimo; Gukora Ibiganiro mpaka (Debate) Gukora Imisango y’ubukwe bwa Kinyarwanda, kwandika, kuririmba no kubyina imbyino nyarwanda n’izo mu bindi bihugu, imyitozo ngororamubiri (Gymnastics), kwandika no kuvuga imivugo mu Kinyarwanda, icyongereza n’igifaransa; Kuvuga imbwirwa ruhame mu cyongereza n’igifaransa, Kuyobora no gukora inkera Nyarwanda, Gucuranga piano, Kwandika no gukina amakinamico mu Kinyarwanda n’ icyongereza n’izindi.

Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’Uburezi n’ Ururimi rw’Icyongereza, Meya Hildebrand Niyomwungeri wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango n’itsinda yari ayoboye ryaturutse ku Karere, bakoranye ikiganirompaka n’abanyeshuri ba SOS-Gikongoro, cyagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti:“Ese ababyeyi baba bagira uruhare mu gutsindwa kw’abana babo?”.

Ni ikiganiro cyanyuze benshi mu babyeyi barerera muri iri shuri ndetse n’abari bitabiriye uyu muhango.

Mu ijambo rye, Meya Niyomwungeri yashimye ubuhanga budasanzwe bwagaragajwe n’abanyeshuri biga muri SOS-Gikongoro, yungamo ko babugaragaza uko bwije n’uko bukeye.

Ati:“Mbere na mbere nagira ngo nsabe ababyeyi muri hano mushimire aba bana ba SOS. Aba bana batsinda 100%. Ntabwo ari ugutsinda bimwe bisanzwe, ahubwo ni ugutsinda bimwe by’Indashyikirwa hamwe babona amabaruwa abajyana mu Bigo byigwamo n’ Indashyikirwa. Icyo ni ikintu cyiza, twishimira mu Karere kacu”.

Meya Niyomwungeri yaboneyeho kwibutsa abana biga mu Ishuri Ribanza rya SOS-Gikongoro ko umuntu Isi ikeneye muri iki gihe atari uzi imibare n’ibindi byigwa mu ishuri gusa.

Ati:“Isi aho igeze, ikeneye umuntu utazi imibare, kuvuga Icyongereza n’Igifaransa gusa, ahubwo ikeneye uzi gukora byinshi nyuma ya byinshi mwiga mu Ishuri. Ni aha rero mbonera ko ibyo batweretse, ibyo bakora, ibyo Abarezi babatoza, muri gushyiraho cya kitegererezo natwe tugomba kureba tukakijyana mu yandi mashuri.”

Niyitanga Augustin umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri SOS-Gikongoro, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere budahwema kuba hafi iri shuri, ashimira ubuyobozi bw’ishuri, abanyeshuri n’abarezi ku mbaraga bakoresha ngo bagere ku musaruro mwiza, yongera kubasaba ubufatanye mu kubaka umwana ufite ubwenge, ubumenyi n’ubupfura bishyitse.

Yasoje yizeza ubufatanye bw’ababyeyi mu kubaka uburezi bufite ireme kandi bushinwa na bose.

Ishuri ribanza rya SOS-Gikongoro kugeza ubu ryigamo abana 484, muri bo harimo 42 bakoze ibizamini bisoza Amashuri abanza uyu mwaka.

Bwana Benjamin Ndamijimana uyobora iri shuri, agaruka ku mitsindire iriranga, yagaragaje ko Imyaka 2 ishize, abanyeshuri basoza Amashuri abanza batsinda ku kigero cy’i 100%.

Yunzemo ko bidahagaje, ahubwo intego ari ugutsinda bose kandi bakaza mu kiciro cya mbere.

Amafoto

Meya Niyomwungeri Hildebrand (hagati), Uwamariya Agnes Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Ndamijimana Benjamin Umuyobozi w’ishuri ribanza rya SOS Gikongoro I bumoso.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe bwana Niyomwungeri Hildebrand hamwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage iburyo Uwamariya Agnes.

Umuyobozi w’akarere bwana Niyomwungeri Hildebrand hagati, Niyitanga Augustin perezida wa komiti y’ababyeyi, Ndamijimana Benjamin Umuyobozi w’ishuri ribanza rya SOS Gikongoro.

Itsinda ry’abanyeshuri hamwe n’itsinda ryaturutse ku karere riyobowe na Meya bamaze gukorana ikiganirompaka.

Meya Niyomwungeri Hildebrand, Ndamijimana Benjamin, abarezi n’abanyeshuri koze ikiganirompaka
Abayobozi b’Akarere bayobowe na Meya Niyomwungeri bagiranye ikiganiro n’abanyeshuri
Bamwe mu banyeshuri ba SOS-Gikongoro mu kiganirompaka n’itsinda ryari riyobowe na Meya Niyomwungeri
Akanama nkemurampaka kacaga urubanza katabogama
Mukantwari Monique Umuyobozi w’amashuri y’Isumbuye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu karere ka Nyamagabe yagize uruhare muri iki kiganirompaka
Meya Niyomwungeri benshi bita Inshuti y’abana, yashimiwe n’itsinda ry’abanyeshuri nyuma y’ikiganirompaka

Abana bo muri SOS Gikongoro bafite impano zitangaje Kandi zitandukanye

Bamwe mu barezi bakora muri SOS Gikongoro.

Abanyeshuri bakoze akarasisi berekana indangagaciro Nyarwanda batorejwe mu masibo babarizwamo
Abanyeshuri ba SOS-Gikongoro bari bafite akanyamuneza ku maso.

Abana basoza umwaka wa gatatu w’incuke basoke umwaka.

Abasoje amasomo yo mu mashuri y’incuke.

Abana basoje amasomo bari kugaragaza zimwe mu mpano bafite.

Bamwe mu babyeyi bitabiriye ibirori bisoza umwaka w’amashuri mu ishuri ribanza rya SOS Gikongoro

One thought on “Nyamagabe: Ubuhanga bw’Abanyeshuri ba SOS-Gikongoro bwanyuze Meya Niyomwungeri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *