Kwizihiza Umuganura bivuze iki ku Banyarwanda bo muri Diaspora

Abanyarwanda baba mu mahanga bavuga ko kwizihiza umunsi w’umuganura mu bihugu batuyemo ari ikimenyetso cyo gusigasira indangagaciro y’ubumwe, no kubumbatira umuco w’abanyarwanda.

U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi w’umuganura, ibirori ngarukamwaka, nk’inkingi ikomeye mu mibereho y’abanyarwanda, n’ishingiro ry’ubumwe n’isoko yo gukunda igihugu n’umurimo.

Kuri uyu wa Gatandatu minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yagiranye ikiganiro n’abanyarwanda baba mu mahanga ku kamaro ko kwizihiza umuganura mu bihugu batuyemo.

Bamwe mu banyarwanda batuye mu mahanga bagaragaza ko kwizihiza uyu munsi bibafasha kuzirikana indangagaciro n’ibigize umuco nyarwanda ndetse bikaba umwanya mwiza wo kwibukiranya inshingano bafite zo guhagararira neza igihugu cyabo.

Mu bitekerezo byatanzwe muri iki kiganiro n’uko abanyarwanda baba mu mahanga babona imfashanyigisho zafasha mu kumenyekanisha ibigize umuco nyarwanda birimo ururimi, umurage n’ibindi;byumwihariko ku bavukiye n’abakuriye mu mahanga.

Kuri iyi ngingo, Amb. Robert Masozera ukuriye inteko y’umuco yavuze ko bakomeje gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo bishyirwe mu ikoranabuhanga mu rwego rwo korohereza abanyarwanda baba mu mahanga kwiga ibijyanye n’umuco nyarwanda.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko gusangira ari ikimenyetso cyo kunga ubumwe.

Umunsi w’Umuganura usanzwe wizihizwa buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, kuri iyi nshuro uzizihizwa tariki 4 Kanama, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa.” Biteganyijwe ko ku rwego rw’igihugu uyu munsi uzizihirizwa mu karere ka Rutsiro mu rwego rwo gusangira no kwifatanya n’abagizweho ingaruka n’ibiza byabaye muri gicurasi uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *