Isoko ry’Igura n’Igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda: Ibiganiro hagati ya Rayon Sports na Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ birarimbanyije

Nshimirimana Ismael uzwi ku izina rya Pitchou wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports hagati mu kibuga, ari mu biganiro bishobora kumwinjiza mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe cya vuba.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wari umaze imyaka ibiri akinira Kiyovu Sports asoje amasezerano kandi ntabwo azayongera nk’uko yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru Kigali Today.

Yagize ati:“Narangizanyije neza n’ikipe yanjye nkunda ya Kiyovu Sports mu mahoro, nta masezerano dufitanye kandi ntabwo niteze kuyongera kuko ndifuza gushaka ahandi hantu hashya”.

Muri aha hantu hashya, Pitchou avuga ashobora kwerekeza harimo n’ikipe ya Rayon Sports imwifuza dore iyi kipe yatangiye ibiganiro n’uhagarariye inyungu ze.

Ati:“Hari ubusabe buhari gusa urabizi buri kintu cyose ni ibiganiro.Rayon Sports bari kuganira n’uhagarariye inyungu zanjye ariko hari n’ubusabe bwo hanze y’u Rwanda.”

Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, Pitchou yaherukaga n’ubundi gutangariza iki Kinyamakuru ku hazaza he, mu gihe Shampiyona izaba irangiye, avuga ko azaba yigenga, kandi ko ashobora kuzafata umwanzuro wo kwerekeza ahandi.

Nshimirimana Ismael Pitchou yari umukinnyi ngenderwaho hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports dore ko myaka ibiri ayimazemo yayifashije gusoza Shampiyona ebyiri iri ku mwanya wa kabiri.

Ari mu bakinnyi batari bacye basoje amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma y’uyu mwaka w’imikino (2022/23), igahitamo gutandukana nabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *