Ish Kevin yateye Umugongo abateguye Igitaramo cya Demarco i Kigali

Umuraperi Ishimwe Semana Kevin umaze kubaka izina muri muzika nka Ish Kevin yatangaje ko atazataramira abakunzi b’umuziki we bazitabira igitaramo cyatumiwemo umunya-Jamaica Demarco i Kigali.

Yanditse amagambo ku rubuga rwa Twitter agaragaza ko, atazaririmba muri iki gitaramo mu gihe yari ari mu mubare w’abahanzi 11 bazaririmbamo.

Yagize ati “Nihanganishije abafana banjye, bambonye ku butumwa bwamamaza igitaramo cya Demarco i Kigali, ni ikosa ryakozwe kuko njye ntabwo nzaririmba muri kiriya gitaramo kandi biri gukosorwa.”

Demarco w’imyaka 40 ukomoka muri Jamaica azataramira Abanyarwanda ku wa 28 Mutarama 2023 mu gitaramo kizabera muri BK Arena.

Abahanzi nyarwanda 10 muri 11 bari bateganyijwe kuririmba bazasangira urubyiniro n’uyu muhanzi, ni: Bushali, Deejay Pius, Chriss Eazy, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks.

Imiziki izavangwa n’aba-Dj batanu barimo Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs, kizayoborwa n’abashyushyarugamba Ange na Nario.

Uku gutera Umugongo yagutangaje abinyujije ku Rubuga rwa Twitter

 

Ish Kevin yikuye ku rutonde rw’abahanzi 11 b’Abanyarwanda bagiye gufatanya na Demarco gususurutsa abakunzi ba Muzika mu mpera ya Mutarama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *