Rwanda: Umushinga w’itegeko rigenga Polisi uri gusuzumwa na Sena


image_pdfimage_print

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda irimo gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana avuga ko imwe mu mpamvu uyu mushinga w’itegeko wateguwe ari ukugirango Polisi y’Igihugu igire ububasha bwisumbuye mu kugenza ibyaha harimo no gusaka ndetse no gufatira ibintu by’ukekwaho icyaha igihe bizaba ari ngombwa.

Uyu mushinga w’itegeko wamaze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite.

Mbere y’uko binjira mu mushinga w’itegeko basuzuma ingingo ku yindi, abagize komisiyo basabye uhagarariye Guverinoma muri uyu mushinga w’itegeko kubanza kubamara impungenge ku ngingo zimwe na zimwe harimo ingingo ivuga ku mikoranire ya Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha RIB, mu gihe Polisi y’igihugu yazaba isubijwe bumwe mu bubasha bw’ubugenzacyaha itagiraga n’ingingo ivuga ku byari amakosa y’abapolisi yahindutse ibyaha bihanwa muri uyu mushinga w’itegeko.

Hari kugibwa impaka kandi ku ngingo ivuga ku bubasha bwa Polisi bwo gukoresha imbaraga zishobora gutuma havamo guhitana ubuzima bw’umuntu.

Bamwe mu basenateri barifuza ko uyu mushinga w’itegeko wavanwamo ibihano bikazashyirwa mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha, cyangwa bikaba bishyizwemo mu buryo bw’agateganyo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *