Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports WFC yihojeje “Amarira“ igera kuri Finale itsinze AS Kigali WFC

Ibitego bibiri by’Umunya-Malawi, Marry Chavinda, byafashije Ikipe ya Rayon Sports FC y’Abagore kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro isezereye AS KIgali WFC ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Ibi bitego yaraye abitsinze mu mukino wa ½ wo kwishyura wakiniwe ku Kibuga cya Nzomve, bityo ihita yerekeza ku mukino wa nyuma, izahuriraho n’Ikipe ya Indahangarwa WFC yasezereye Fatima FC, tariki ya 01 Gicurasi 2024, mu mukino uteganyijwe kuzakinirwa kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali guhera saa 13:00 z’Amanywa.

Mbere yo gusezerera AS Kigali WFC, aya makipe yombi yagiye guhura, iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali ifite igitego 1-0 yari yaratsinze mu mukino ubanza wabaye tariki ya 17 Mata 2024.

AS Kigali yaje muri uyu mukino ishaka kukirwanaho, kuko yawutangiye yugarira, mu gihe Rayon Sports yayotsaga igitutu ubutitsa.

Iki gitutu cyaje gutanga umusaruro, kuko ku munota wa 15 gusa w’umukino, rutahizamu Marry Chavinda yari yamaze kunyeganyeza inshundura.

Igitego cya Marry Chavinda nicyo cyasoje igice cya mbere, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Nyuma y’iminota ibiri gusa igice cya kabiri gitangiye, rutahizamu Marry Chavinda yongeye kunyeganyeza inshundura ku nshuro ya kabiri, Rayon Sports FC iyobora umukino n’ibitego 2-1 ku giteranyo cy’imikino yombi, uyu musaruro ukaba ari nawo wasoje uyu mukino.

Uretse Rayon Sports FC yageze kuri Finale, Indahangarwa WFC yahageze isezereye Fatima WFC ku ntsinzi y’ibitego 2-1 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Illuminée Nzayituriki yari yagerageje kugeza Fatima WFC ku mukino wa nyuma, ariko igitego yatsinze ku munota wa 65 ntacyo cyamariye iyi kipe yo mu Karere ka Musanze, kuko yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Amafoto

The New Times

Players thank the team's fans after the game

Rayon Sports women players celebrate a 2-0 victory over AS Kigali WFC in the Women’s Peace Cup at Nzove stadium on April 24. Courtesy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *