Handball: Police HC yasoje Imikino ibanza iyoboye Shampiyona

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’Umukino wa Handball, Police HC, yasoje imikino ibanza ya Shampiyona, idatsinzwe umukino n’umwe, biyihesha kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Police HC yashimangiye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR HC ibitego 27 kuri 16.

Uyu mukino w’injyanamuntu wakiniwe ku Kibuga cya Kimisagara, igice cya mbere cyawo cyarangiye Police HC iyoboye n’ibitego 15 kuri 06 bya APR HC.

Nyuma yo gusoza imikino ibanza iyoboye Shampiyona no kwihimura kuri APR HC yari yayitsinze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ry’Umunsi w’Intwali 2024, Umutoza w’Ikipe ya Police HC, CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko icyafashije ikipe ye gutsinda uyu mukino ari ukwigirira icyizere no kwitanga.

Yongeyeho ati:“Mu by’ukuri, intsinzi y’uyu munsi uturutse ku myitozo. Ubushize twakinnye na APR , bamwe mu bakinnyi ari bwo bavuye mu yandi makipe. Ubu bamaze kumenyerana. Ubusatirizi bwacu bwari hejuru, ni bwiza.”

Ku ruhande rwa APR HC, Umutoza Bagirishya Anaclet yavuze ko abakinnyi be batabashije kumva neza amabwiriza bahawe, bikiyongeraho ko batakazaga imipira myinshi.

Yashimangiye ko abakinnyi be batameze neza nyuma yo kwitabira imikino muri Algeria ariko bakavayo batayikinnye kubera imyuzure yabaye i Dubai, ariko yizeye ko APR ishobora kwitwara neza mu mikino yo kwishyura.

Ati:“Umunaniro ushobora kuzamo, ariko no mu buryo bw’imitekerereze ntabwo abakinnyi bameze neza kuko amarushanwa twagiyemo ntabwo twakinnye. Iyi kipe ihari ni yo yatsinze Police HC mu Gikombe cy’Intwari, turongera tubagarurire icyizere, muzabona indi APR imeze neza.”

Mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje, nibwo hakinwaga imikino isoza ibanza ya Shampiyona y’i 2024.

Imikino ibaza mu kiciro cy’abagabo, yasize Police HC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’Amanota 24/24, igubwa mu ntege na APR HC ifite 21/24, mu gihe Gicumbi HT iri ku mwanya wa gatatu.

Umusaruro waranze iyi mikino

Imikino y’ikiciro cya mbere mu Bagabo yakinwe ku wa 27 Mata 2024:

  • ADEGI 36-26 UR Rukara
  • Nyakabanda 0-20 ADEGI
  • UR Rukara 20-0 Nyakabanda
  • ES Kigoma 26-41 Gicumbi
  • APR 31-22 Gicumbi
  • APR 37-23 ES Kigoma
  • Gorillas 34-30 UR HUYE
  • Police 38-11 UR HUYE
  • Police 53-15 Gorillas.

Imikino y’ikiciro cya mbere mu Bagore yakinwe ku wa 27 Mata 2024:

  • ES Kiziguro 31-20 Falcons
  • ES Nyamagabe 26-11 UR Rukara
  • ES Nyamagabe 27-11 Kaminuza ya Kigali
  • UR Rukara 16-15 UR HUYE

Imikino y’ikiciro cya kabiri mu Bagabo yakinwe ku wa 27 Mata 2024:

  • Rambura 20-15 Mutenderi
  • Musanze Academy 21-26 TTC Rubengera
  • TTC RUBENGERA 23-18 Mutenderi
  • Rambura 16-20 Musanze Academy.

Amakuru THEUPDATE ifite, n’uko imikino yo kwishyura ishobora gukinwa mu matariki ya 15 Gicurasi 2024.

Shampiyona y’Igihugu y’umukino wa Handball yatangiye tariki ya 23 Werurwe 2024, itangira Police HC yerekeza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango mu Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) aho yatsinze imikino ibiri.

Mu mukino wa mbere, Police HC yatsinze Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara (UR-Rukara) ibitego 49 kuri 13.

Nyuma yaho hakurikiyeho umukino wayihuje Police HC na ES-Kigoma.

Iyi kipe yari iwayo yagerageje kwirwanaho, kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Police HC iyitsinze ibitego 17 ku 10, umukino wose urangira iwutsinzwe ku bitego 33 kuri 13.

Amafoto

May be an image of 3 people, people smiling and glasses
Iyi mikino isoza ibanza ya Shampiyona, yitabiriwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Bwana Twahirwa Alfred.

 

May be an image of 3 people and text

May be an image of 3 people, people playing American football, people playing basketball and text

May be an image of 3 people, people playing football and text that says "APRFC"

May be an image of 7 people

May be an image of 1 person, playing football and crowd

May be an image of 12 people and people playing American football

May be an image of 8 people, people playing hockey, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 1 person, playing football, playing American football and text that says "NID APR APRHC HD 12"

May be an image of 1 person, playing basketball and text

May be an image of 7 people, people playing football, people playing American football and text

May be an image of 8 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 8 people, people playing football, people playing hockey and people playing American football

May be an image of 3 people, people playing volleyball, people playing basketball, trampoline and crowd

May be an image of one or more people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 2 people, people playing basketball, people playing American football and text

May be an image of one or more people and people playing basketball

May be an image of 4 people, people playing football and people playing American football

May be an image of ‎6 people, people playing American football, people playing football and ‎text that says "‎و ه‎"‎‎

May be an image of 5 people, people playing football, people playing basketball, people playing American football and text

May be an image of 6 people, people playing American football, people playing basketball, people playing football and text that says "14 WE GAMMI 이0"

May be an image of 9 people, people playing football, people playing American football and text

May be an image of 6 people, people playing basketball, people playing football, people playing American football and text that says "DUEHC RAPIC 3"

May be an image of 9 people, people playing basketball and people playing American football

May be an image of 8 people, people playing basketball, people playing football, people playing American football and text

May be an image of 8 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 11 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 5 people, people playing football, people playing American football and text

May be an image of 5 people, people playing football, people playing American football, people playing volleyball, people playing basketball and text

May be an image of 7 people, people playing American football, people playing football and people playing basketball

May be an image of 6 people, people playing football, people playing American football and text that says "OUSe HG 14"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *