Gicumbi: Visi Meya Mbonyintwari yasabye abaturage kurangwa n’Umuco wo kugira Isuku

Ahagaze hejuru mu Modoka afite Indangururamajwi, Visi Meya w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yasabye abaturage gufata ingamba zihamye zo kurwanya umwanda muri Santere ya Rukomo aboneraho no kubibutsa ingaruka z’umwanda mu gihe batawirinze.

Ubu bukangurambaga yabutangije ku wa 29 Gicurasi 2023 ahagaze mu Modoka inyuma, azenguruka iyo Santere ya Rukomo yibutsa abaturage ububi bwo kugira umwanda aho bakorera.

Mu butumwa bwe, yabibukije ko umwanda utera indwara nyinshi zirimo inzoka zo mu nda, indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa A, ndetse ukaba intandaro y’izindi ndwara zibasira ubuzima bwa muntu.

Ati: Turifuza ko iyi Santere ya Rukomo iba iya mbere mu isuku, tukifuza isuku y’aho abantu barira, tukifuza isuku yo muri za resitora, tukifuza isuku yo mu bwiherero.

Visi Meya Mbonyintwari Jean Marie Vianney avuga ko impamvu yahisemo kwikorera ubu bukangurambaga ari ukugira ngo abaturage bumve uburemere n’imbaraga basabwa mu kwimakaza isuku muri iyo Santere ya Rukomo.

Indi mpamvu y’ubu bukangurambaga ngo ni ukubera ko muri iyo Santere hahurira abantu benshi baba abaturuka muri Uganda bagana Kigali, ndetse n’abaturuka mu tundi turere duhana imbibi n’Akarere ka Gicumbi ni ho baruhukira bafata amafunguro.

Yasabye abacuruzi kugira za Kandagira ukarabe zirimo amazi meza, ndetse zikaba zifite n’isabune. Yabasabye kugira isuku ihagije y’ahategurirwa amafunguro.

Yasabye abacuruzi kugira za Kandagira ukarabe zirimo amazi meza, ndetse zikaba zifite n’isabune. Yabasabye kugira isuku ihagije y’ahategurirwa amafunguro kuko bidakozwe neza byakwangiza ubuzima bw’abantu.

Abakorera mu isantere ya Rukomo bavuga ko ubu bukangurambaga bubafasha kwikebuka bakareba ibitanoze neza bakabishyira mu bikorwa.

Kabagwira Leon ukorera ubucuruzi muri Santere ya Rukomo avuga ko batagize isuku ihagaije nk’ahantu hahurira abantu benshi byakurura uburwayi.

Ati “Ubu bukangurambaga budusigiye ikintu cyo kwikebuka tukanoza ibitanoze ndetse tukongera isuku mu byo dukora”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *