Home – THEUPDATE

Nyagatare: Nyuma y’Iminsi 120 nta Ntsinzi, Sunrise FC yahembwe Ikimasa imaze kwisengerera Etincelles

Ikipe ya Sunrise FC isanzwe ibarizw muri Shampiona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, mu mpera z’Icyumweru yatsinze umukino wayo wa mbere nyuma y’iminsi 120 itazi uko instinzi imera.

Iyi kipe ikaba yaherukaga tariki ya 22 Ukuboza 2022, mu mukino yatsinzemoĀ AS Kigali.

Umukino w’uyu munsi wa 26 wa Shampiyona wayihuje na Etincelles FC, washyize akadomo kuri ibi bihe bibi yari imazemo igihe.

N’ubwo gutsinda byari ingenzi mu rugamba rwo guhatanira kuguma muri Shampiyona, ubuyobozi bw’iyi kipe bwishimiye iyi ntsinzi bubagira abakinnyi Ikimasa, mu rwego rwo kubatera akanyabugabo mu mikino isigaye ya Shampiyona.

Ibitego 3-0 Sunrise FC yatssinze Etincelles FC, byatsinzwe na Shyaka Clever 10′, Nyamurangwa MoĆÆse 36′ n’igitego kitsinzwe na Bizimungu Omar ku munota wa 90 w’umukino.

Iyi ntsinzi yashyize Sunrise FC ku mwanya wa 12 n’amanota 28 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, mu gihe hasigaye imikino ine (4) gusa igashyirwaho akadomo.

Amafoto

Gasabo: Ubushera bwahitanye Umuntu umwe, 15 bajya mu Bitaro

Abaturage bagera kuri 15 bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga mu Kagari ka…

Rwanda: Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wafunguwe

Nyuma y’uko kuri iki Cyumweru Imvura nyinshi ifunze Umuhanda Rwanda: Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, kuri ubu wabaye nyabagendwa…

Rwanda: Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntabwo ukiri nyabagendwa

Abakoresha Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira babwiwe gushaka izindi nzira, nyuma y’uko wangijwe n’Imvura idasanzwe yaguye kuri iki Cyumweru.…

Premier League: Tottenham’s heaviest defeats ever

Few clubs know frustration in the modern era quite like Tottenham, whose quest for silverware has…

Premier League: MagpiesĀ humiliateĀ sorryĀ SpursĀ inĀ top-fourĀ battle

Newcastle United took a huge step towards sealing a top-four Premier League finish on Sunday, thrashing…

Gen Muhoozi n’Itsinda rimuherekeje basesekaye i Kigali

Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda ari n’itsinda…

FA Cup: Man United reach to the Final after Penalty shootout victory over Brighton

Manchester United secured a date in the FA Cup final against Manchester City with a penalty…

Kwibuka29:”Abari Intiti za Kaminuza nkuru y’u Rwanda badusigiye Icyasha” – Dr Didace Kayihura

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didace Kayihura Muganga, yatangaje ko abari Abarimu ba Kaminuza nkuru…

Yitwaje Amavarisi 15, Lionel Messi yageze i Barcelona

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Argentine na Paris Saint-Germain, Lionel Messi yageze i Barcelona afite amavarisi 15 mu gihe biri kuvugwa cyane ko ashobora gusubira gukina mu ikipe yamureze guhera ku Myaka 9 gusa y’Amavuko.

Nta kintu cyashimisha abafana ba FC Barcelona nko kumva ko umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Lionel Messi yasubiye mu ikipe bihebeye kandi bahoza ku mutima.

Uyu mukinnyi w’imyaka 35 yavuye muri iyi kipe mu Mpeshyi y’i 2021 kubera ikibazo cy’ubukungu.

Yahise yerekeza muri Paris Saint-Germain asinyayo amasezerano y’imyaka 2, uramutse ubaze neza ayo masezerano azarangira mu Mpeshyi y’uyu Mwaka.

Ikipe ya Paris Saint-Germain nta gahunda ifite yo kongerera uyu mukinnyi amasezerano, amakuru ahari ni uko abayobozi b’iyi kipe baganiriye n’abahagarariye Lionel Messi, ariko ntibumvikanye ku mafaranga bazajya bamuhemba bitewe n’uko yari menshi cyane.

Kugeza ubu, amakuru menshi arasubiza Messi muri FC Barcelona.

Ku munsi w’ejo, uyu mukinnyi yagaragaye i Barcelona ndetse aherekejwe n’amavarisi 15 nk’uko Umunyamakuru wo muri ako gace, Romero yabitangaje yifashishije Twitter.

Gerard Romero yagize ati:Ntabwo ari uruzinduko rusanzwe rwa Messi muri Barcelona kuko yari yitwaje amavalisi 15. Lionel Messi yasohotse mu rundi rugi ku kibuga cy’indege kuri iyi nshuro kugira ngo hatagira umuntu umubona i Barcelona.

Iki gishobora kuba ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko uyu mukinnyi yasubira mu ikipe yakoreyemo ibigwi. Lionel Messi yakuriye muri FC Barcelona ndetse anahakorera amateka, yahakinnye imikino 778 atsindamo ibitego 672.

Lionel Messi yageze ku kibuga cy’indege asohokera mu Muryango asanzwe adasohokeramo.

Birashoboka cyane ko Lionel Messi yasubira muri FC Barcelona

 

Paris Saint-Germain yamaze kuva mu rugamba rwo kumwongerera amasezerano.