Gasabo: Ubushera bwahitanye Umuntu umwe, 15 bajya mu Bitaro

Abaturage bagera kuri 15 bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga mu Kagari ka Kabariza mu Mudugudu wa Nyamise,  banyoye uruyama (Ubushera) ku muturanyi wabo witwa Tuyishimire Jean Claude, bose bahita bajyanwa mu Bitaro.

Nyuma yo kugezwa mu Bitaro, umwe muri bo yahise ahasiga Ubuzima kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023.

Ubuyobozi bw’uyu Mudugudu buvuga ko aba baturage banyoye ubushera ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, bakajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kayanga barimo kuribwa mu Nda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, François Iyamuremye, avuga ko

Aba baturage bamaze kuvurwa bakoherezwa mu Ngo zabo, ariko bakomeza gukurikiranwa kuko ngo batari bakize neza.

Gusa, Twagirayezu Théogène w’imyaka 40 yitabye Imana kuri iki Cyumweru, ahagana saa kumi n’imwe za mu Gitondo, bikaba bikomeje gukekwa ko yaba yazize ubu Bushera.

Bwana Iyamuremye ati:”Ni Ubushera banyoye, ariko ikintu kiri butwemeze ko ari bwo bwahitanye nyakwigendera ni isuzuma (Autopsy) baza kumukorera, kuko ubu  umurambo we wagejejwe mu Bitaro bya Kacyiru”.

Mu birimo gukorerwaho isuzuma, harimo uyu Nyakwigendera ndetse n’Ifu yasigaye hengwa ubu Bushera, kugira ngo harebwe niba itari ihumanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB ) Sitasiyo ya Rutunga, rwataye muri yombi Tuyishimire Jean Claude, uyu akaba ariwe wenze ubu Bushera buri gutungwa agatoki.

Ni mu gihe hagitegerejwe igisubizo kizava mu isuzuma ry’Umurambo wa Twagirayezu Théogène.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *