Rwanda: Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wafunguwe

Nyuma y’uko kuri iki Cyumweru Imvura nyinshi ifunze Umuhanda Rwanda: Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, kuri ubu wabaye nyabagendwa nyuma yo gukura mu Muhanda amazi yari yawufunze.

Urukuta rwa Polisi y’u Rwanda rwa Twitter, rwatangaje ko kuri ubu nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo wongere kugendwa, ubu inzira ifunguye.

Uyu Muhanda umenyerewe gukoreshwa n’abagenzi bajya cyangwa bava mu Ntara y’Amajyepfo bagana mu Burengerazuba banyuze mu Karere ka Muhanga, ukaba ari nawo rukumbi uhari.

Iyo habayeho ko ufungwa, andi mahitamo aba asigaye aba ari ukunyura mu Mujyi wa Kigali, cyangwa mu Karere ka Rubavu, ibitorohera abatari bacye mu bagenzi bawukoresha.

Aka gace gaherereyemo uyu Muhanda, ni kamwe mu dukunze kwibasirwa n’ibiza by’Imvura, dore ko gaherereye mu Misozi ihanamye.

Mu bihe bitandukanye, uyu Muhanda ukunze gufungwa n’Inkangu zimanukana Imisozi zikayiroha mu Muhanda, zigahagarika urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *