Rwanda: Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntabwo ukiri nyabagendwa

Abakoresha Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira babwiwe gushaka izindi nzira, nyuma y’uko wangijwe n’Imvura idasanzwe yaguye kuri iki Cyumweru.

Nyuma y’uko uyu Muhanda ufunzwe n’amazi menshi yawuzuyemo, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abawukoresha ko utakiri nyabagendwa.

Polisi yasabye abakoreshaga iyi Nzira gushaka indi banyura, mu gihe iki kibazo kiri kuvugitirwa umuti.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yagize iti:“Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye uyu munsi, umuhanda RN11, Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu utari nyabagendwa, muragirwa inama yo gukoresha indi Mihanda. Abapolisi barahari kugira ngo babafashe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *