Gen Muhoozi n’Itsinda rimuherekeje basesekaye i Kigali

Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda ari n’itsinda rigari ry’abamuherekeje ririmo Abaminisitiri bo muri Uganda, mu ruzinduko bwite rwatangiye kuri iki Cyumweru.

Gen. Muhoozi asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye. Gusa, kuri ubu amaze iminsi atari mu buyobozi bw’Ingabo nyuma yo gukurwa ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Uyu mugabo w’Imyaka 49 y’amavuko, yaherukaga gutangaza ko isabukuru yo kuzuza iyi Myaka azayizihiriza i Kigali tariki 24 Mata 2023.

Yageze mu Rwansa mu gihe iyi sabukuru yizihizwa kuri uyu Mbere tariki 24 Mata 2023.

Mubazanye nawe i Kigali, harimo Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao, Minisitiri w’Umutekano, Maj. Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen. Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.

Akigera i Kigali, Gen Muhoozi yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe Umutekano w’Abayobozi bakuru, Maj. Gen Willy Rwagasana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga.

Gen. Muhoozi aheruka gutangaza byeruye ko yifuza gusimbura Se ku buyobozi bwa Uganda, ubwo azaba asoje Manda mu 2026, umwanya azaba amazeho imyaka 40.

Mu 2022, ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen. Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.

Mu ijambo Paul Kagame yavuze icyo gihe, yashimye [Lt] Gen Muhoozi ku bintu bitandukanye yagezeho mu myaka 48 yujuje ndetse agaragaza ko bamwitezeho byinshi.

Perezida Kagame yagize Ati:“Imyaka 48 ivuze ko hari igihe amaze kubaho ariko na none ivuze ko akiri muto. Icy’ingenzi ni uko yabayeho muri iki gihe ndetse n’indi myaka myinshi iri imbere azayikoresha neza kurushaho. Ndashaka kandi kubwira Muhoozi ko hari byinshi bimwitezweho ku buryo akwiriye gukomeza inzira yatangiye. Wakoze cyane kuntumira mu birori by’isabukuru yawe.”

Ni isabukuru agiye kwizihiriza mu Rwanda, hanishimirwa ko umubano w’Ibihugu byombi wifashe neza, nyuma y’imyaka yashize umupaka warafunzwe kuko ibihugu byombi byarebanaga ay’ingwe.

Uganda yashinjaga u Rwanda kohereza abantu yo kuyineka, u Rwanda rwo rukayishinja gukorera iyicarubozo abaturage b’inzirakarengane, no guha urwaho Imitwe igamje kuruhungabanyiriza Umutekano irimo RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi.

Gusa, bivugwa ko ibi byose byamaze guhabwa umurongo.

Gen. Muhoozi ageze i Kigali kandi nyuma y’ibirori bikomeye byabereye i Kabale, byanitabiriwe n’abahanzi bo mu Rwanda, hanaba umukino wa gicuti wahuje impande zombi mu Mupira w’amaguru, warangiye ari igitego 1-1.

Ni uruhurirane rw’ibikorwa byiswe ‘Rukundo Egumeho’, byo kwishimira ubucuti hagati y’u Rwanda na Uganda, umubano Gen. Muhoozi yagizemo uruhare mu kuzahura binyuze mu ngendo yagiriye i Kigali mu bihe bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *