Yitwaje Amavarisi 15, Lionel Messi yageze i Barcelona

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Argentine na Paris Saint-Germain, Lionel Messi yageze i Barcelona afite amavarisi 15 mu gihe biri kuvugwa cyane ko ashobora gusubira gukina mu ikipe yamureze guhera ku Myaka 9 gusa y’Amavuko.

Nta kintu cyashimisha abafana ba FC Barcelona nko kumva ko umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Lionel Messi yasubiye mu ikipe bihebeye kandi bahoza ku mutima.

Uyu mukinnyi w’imyaka 35 yavuye muri iyi kipe mu Mpeshyi y’i 2021 kubera ikibazo cy’ubukungu.

Yahise yerekeza muri Paris Saint-Germain asinyayo amasezerano y’imyaka 2, uramutse ubaze neza ayo masezerano azarangira mu Mpeshyi y’uyu Mwaka.

Ikipe ya Paris Saint-Germain nta gahunda ifite yo kongerera uyu mukinnyi amasezerano, amakuru ahari ni uko abayobozi b’iyi kipe baganiriye n’abahagarariye Lionel Messi, ariko ntibumvikanye ku mafaranga bazajya bamuhemba bitewe n’uko yari menshi cyane.

Kugeza ubu, amakuru menshi arasubiza Messi muri FC Barcelona.

Ku munsi w’ejo, uyu mukinnyi yagaragaye i Barcelona ndetse aherekejwe n’amavarisi 15 nk’uko Umunyamakuru wo muri ako gace, Romero yabitangaje yifashishije Twitter.

Gerard Romero yagize ati:Ntabwo ari uruzinduko rusanzwe rwa Messi muri Barcelona kuko yari yitwaje amavalisi 15. Lionel Messi yasohotse mu rundi rugi ku kibuga cy’indege kuri iyi nshuro kugira ngo hatagira umuntu umubona i Barcelona.

Iki gishobora kuba ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko uyu mukinnyi yasubira mu ikipe yakoreyemo ibigwi. Lionel Messi yakuriye muri FC Barcelona ndetse anahakorera amateka, yahakinnye imikino 778 atsindamo ibitego 672.

Lionel Messi yageze ku kibuga cy’indege asohokera mu Muryango asanzwe adasohokeramo.

Birashoboka cyane ko Lionel Messi yasubira muri FC Barcelona

 

Paris Saint-Germain yamaze kuva mu rugamba rwo kumwongerera amasezerano.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *