Basketball: Noel Obadiah yafashije APR BBC kwikura imbere ya AS Douanes ku Munsi wa 3 wa BAL

Umunyamerika, Obadiah Noel yaraye afashije Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, APR BBC, kwegukana intsinzi mu mukino wayihuje n’Ikipe ya AS Douanes yo muri Senegal, mu mukino w’umunsi wa Gatatu w’Imikino ya Basketball Africa League (BAL), mu gace ka Sahara (Sahara Conference).

Uyu mukino wakiniwe mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro ya Dakar Arena, warangiye APR BBC itsinzi AS Douanes amanota 66-61.

Muri aya manota 66, Obadiah Noel yatsinzemo amanota 24 ku giti cye.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, wabaye Umukino wa kabiri APR BBC itsinze muri itatu imaze gukina.

Bitandukanye n’uko yari yitwaye ku Cyumweru itsindwa n’Ikipe ya Rivers Hoopers, APR BBC y’umutoza Mazen Trakh yari yahinduye uburyo bw’imikinire ndetse binayifasha guhigika AS Douaness yari imbere y’abafana bayo.

Gutsindwa kwa AS Douanes byahise biyishimira mu bibazo mu rugrndo rugana i Kigali mu mpera z’uku Kwezi mu mikino ya nyuma, kuko wabaye umukino wa kabiri itsinzwe muri itatu imaze gukina.

Uretse, Noel watsinze amanota 24 muri uyu mukino, ku ruhande rwa APR BBC kandi, Adonis Filer yatsindiye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, amanota 10, mu gihe Axel Mpoyo yatsinze amanota 08.

Nyuma yo kwegukana uyu mukino, Axel Mpoyo aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“N’umukino twari tuzi ko utaza kutworohera, bitewe n’umukino w’Imbaraga iyi Kipe ikina. Bityo natwe byatumye dukina umukino w’Ishyaka kandi ukomeye kugeza tubonye intsinzi”.

Yunzemo ati:“Twagiye duhura no kudahozaho mu kwinjiza amanota mu Nkangara, ibi bikaba byatizaga ingufu AS Douanes. Bityo, mu yindi mikino 3 isigaye, turasabwa gukosora aya makosa niba twifuza kuzaba turi i Kigali mu mikino ya nyuma”.

Uretse uyu mukino APR BBC yatsinzemo AS Douanes, Rivers Hoopers yatsinze US Monastir amanota 84-63.

Kuri uyu wa Kane, haratangira imikino yo kwishyura, Rivers Hoopers yesurana na AS Douanes, mu gihe APR BBC izacakirana na US Monastir.

Muri aka gace kiswe Sahara, amakipe abiri azagasoza ari aya mbere, azahita akatisha itike yo kwerekeza i Kigali bidasubirwaho, mu gihe ikipe ya gatatu izagereranywa n’iyagabaye iya gatatu mu gace kakiniwe muri Afurika y’Epfo, hakarebwa ikomeza.

Amafoto

Image

Star guard Obadiah Noel scored 24 points to help APR improve their conference win ration to 2-1 after beating AS Douanes 66-61 at home to the Dakar Arena on Tuesday night-courtesy

The New Times

APR BBC' s point-guard Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza with the ball during the game

APR BBC's Abdullah Ahmed

Adonis Filer was another APR player to score in double digits, contributing 10 to the army side’s score.

Star guard Obadiah Noel starred again with a game high 24 points to power APR to a 66-61 hard fought victory over Senegal’s AS Douanes

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *