Rwanda: Abahinzi ba Kawa batangaje ko batanyurwa n’inyungu bayikuramo

0Shares

Ingo z’abahinzi ba kawa miliyoni 25 zo mu bihugu 60 biyihinga ku rwego rw’isi ni zo zitanga 80% by’umusaruro wa kawa yose ku isi.

Ibi byatangarijwe i Kigali nama  ihuriyemo abantu basaga 800 bo mu bihugu 40.

Abitabiriye iyi nama bavuga ko barimo gukora ubuvugizi ku kuzamura igiciro cy’ikawa ku isoko mpuzamahanga no kongera ikigero cy’ifumbire ihabwa abahinzi bayo.

Ibi bibazo bituma imibereho y’abahinzi itazamuka nkuko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Ihuriro mpuzamahanga ry’abahinzi ba kawa Umunya Colombia Juan Esteban.

Yagize ati Miliyoni na miliyoni z’abahinzi ku isi baracyagorwa no kubona ibyo bakeneye, yego ibyo bivuze ikiguzi cyiza cya kawa y’abahinzi, bivuze kandi kongera kuyigura ku bwinshi ndetse no kuvanaho ubusumbane hagati y’abahinzi ariko ibyo ntibihagije. Dukeneye uburyo bukomatanyije burimo ubufatanye n’inzego zinyuranye mu kongera agaciro kawa, gukorera mu mucyo n’indangagaciro zo gufatanya.

Mu Rwanda guhera muri Gashyantare kugeza mu Kuboza 2022, ikawa yinjirije igihugu miliyoni zisaga 105 z’amadorari ya Amerika biturutse ku ruhare rw’abahinzi ba kawa basaga ibihumbi 400 bahinga ku buso bwa hegitari ibihumbi 39,844.

Bamwe mu bahinzi ba kawa bitabiriye iyi nama  bavuga icyo bayitezeho.

Mu bihugu bigize akarere ka Afurika yo hagati, habarurwa abagera kuri miyoni 5 bahinga kawa cyangwa bakora mu nganda zayo nyamara na bo batabona iterambere rituruka mu mvune bahura nazo.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya  Hailemariam Desalegn akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika rishinzwe guteza imbere ubuhinzi AGRA avuga ko abitabiriye iyi nama basaga 800 baturutse mu bihugu 40 bareba uburyo imibereho y’umuhinzi wa kawa yatezwa imbere.

Ati Ku bihugu nk’u Rwanda ibiti bya kawa biri mu byitabwaho i musozi  kandi ni igihingwa gifatiye runini imibereho y’ingo nyinshi. Mu gihugu cyanjye Etiyopiya aho nturuka ikawa si igihingwa ngengabukungu gusa ahubwo ifatiye runini indangagaciro z’umuco. Hakenewe gushyira hamwe imbaraga zacu twese mu gushyiraho uburyo bugamije kuvugurura imikorere ituma abahinzi ba kawa bazamura ikigero cy’ibyo binjiza bituruka ku musaruro wabo.

Iyi nama 3 y’iri huriro mpuzamahanga ry’abahinzi ba kawa iteraniye muri Afurika ku nshuro ya mbere, ije ikurikira iyo muri 2019 yabereye muri Brasil n’indi yayibanjirije yo muri 2017 yabereye muri Colombia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *