Imibereho: Tumwe mu Turere twasabye Sena kudukorera ubuvugizi tukemererwa gusarura Amashyamba aho kwangirika

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena yú Rwanda, kuri uyu wa Mbere yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’uturere dutandatu two mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba hagamijwe kureba uko utu Turere dushyira mu bikorwa gahunda yígihugu yo kongera ubuso butewe amashyamba bukagera nibura kuri 30% by’buso bw’igihugu muri 2024.

Abayobozi mu turere dutandukanye bavuga ko bagerageje kongera ubuso buteweho amashyamba ku buryo ahenshi basatira intego Leta yihaye muri gahunda y’imyaka 7, ariko ngo bakunze guhura n’imbogamizi zirimo ingengo y’imari idahagije ndetse n’ikibazo cyo kutagira uburenganzira bwo gusarura amashyamba ya Leta asaza kugeza ubwo yangirika kandi ibyo kuyakoresha bitabuze.

Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ibukungu n’Imari muri Sena yú Rwanda Senateri, Nkusi Juvenal avuga ko hari byinshi bamenyeye muri  iyi nama bizabafasha kuganira n’inzego zose zirebwa n’iyi gahunda hagamijwe gufata imyanzuro izakemura ibibazo n’imbogamizi zagaragajwe.

Nyuma y’ibi biganiro abagize komisiyo  bazaganira n’inzego zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, hakurikireho gusura uturere dutandukanye mbere yuko bazakora raporo izashyikirizwa Intteko rusange ya  Sena ari na yo izafata imyanzura izashyikirizwa guverinoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *