Imibereho:”Kurwanya ruswa bigomba kuba muri DNA y’Abanyarwanda” – Dr Ntezilyayo

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko kubaka indangagaciro z’ubunyamwuga mu rwego rw’ubutabera ari kimwe mu bizafasha mu kurwanya ibyaha bya ruswa n’ ibifitanye isano nayo. 

Ibi yabivuze kuri  uyu wa Mbere  ku kicaro cy’Urukiko rw’ Ikirenga ubwo hatangizwaga  icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko ruswa gikomeje gufata intera nende kuko ibangamira ingamba za Leta zo kurengera abaturage n’icyizere abaturage bafitiye inzego bityo ikaba igomba kurwanywa.

Ati Igikomeye cyane ni uko tugomba gushyiramo ingufu kugira ngo amahame remezo y’ubudakemwa y’ubunyangamugayo yo gukorera mu kuri abe ari yo duheraho cyane.

Yunzemo ati Ntabwo ari umuhango, kurwanya ruswa  ntabwo ari ukugendera ku bigezweho,ahubwo kurwanya ruswa mu gihugu nk’icyacu,umuntu yavuga ko bigomba kujya muri DNA  yacu,bikatujyamo,tukumva ko  nta n’amahitamo dufite kuko intumbero dufite yaho tugomba kugana turayizi kdi tuzi ko ibikorwa bya ruswa n’ibindi bishamikiyeho bishobora kudukoma mu nkokora.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye we avuga ko hari ingamba zafashwe mu kurwanya ruswa mu nzego z’ ubutabera.

Ati Aba bantu bakora mu nzego zacu ndetse baba bafite imyitwarire ya ruswa akenshi ni abantu bajijutse bazi n’uburyo dusanzwe dukoresha mu gukurikirana abantu baba batanze ruswa akenshi babikorana ubuhanga buhanitse ku buryo guhita ubabona bitoroha ariko natwe tugashyiraho ingamba. Akenshi mu ngamba dushyiraho cyane cyane, twibanda gukorana n’izindi nzego, haba mu buryo bwo kubona amakuru, tugakurikirana ku madosiye akora,ukagenzura uko ayakora,yaba yayakoze nabi,ugatangira ugakurikirana.

Abagize urunana rukora mu bijyanye n’ubutabera bavuga ko bishimira ko mu Rwanda hari ubushake bwa politiki bwo kurwanya ibyaha bya ruswa n’ ibifitanye isano na yo.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Jeannot Ruhunga ati

Nimba ubona ugusaba ruswa ari mu rukiko,nutanga amakuru mu bushinjacyaha aho makuru azakurikiranwa,ntawe ukwiye kugira urwitwazo avuga ko yatinya gutanga amakuru kubera ingaruka. Ahubwo abenshi ni uko baba babifitemo inyungu ni na ho ruswa ibirera ikibazo,ari utanga, ari uwakira, kenshi buri wese aba afite inyungu ari bukuremo.Kugira ngo amakuru asohoke bikagorana.

Ubushinjacyaha Bukuru  buvuga ko mu myaka 5 ishize bwakiriye amadosiye 2894 afitanye isano na ruswa.

Icyumweru cyahariwe  kurwanya ruswa mu nkiko cyatangiye  kuva kuri uyu wa mbere kugeza gifite insanganyamatsiko igira igira iti”Ruswa n’ icyaha kigusiga icyasha wiyiha icyuho”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *