Rusizi: Abakora Ubucuruzi bw’Inyama basabye Ibagiro

Nyuma yo kumara iminsi ine nta nyama ziboneka mu Mujyi wa Rusizi kubera ifungwa ry’ibagiro bakoreshaga bitewe n’isuku nke, ababaga inyama n’ abazicuruza muri uyu Mujyi barasaba ko babona aho kubagira kuko biri kugira ingaruka kuri benshi.

Ni mu gihe hari ibagiro rya kijyambere riri kubakwa ryagombaga kuba ryaruzuye mu kwezi kwa kamena umwaka ushize wa 2022 ariko kugeza ubu rikaba ritaruzura.

Iri bagiro ryafunzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA )bigaragara ko rishaje. Hanze hari icyobo kijyamo imyanda uturutse mu ibagiro dusanze bari gukoramo isuku.

Ngo cyari cyaruzuye kitavidurwa biteza umwanda ari na cyo ntandaro yo kurifunga ngo babanze bahakore.

Kuva bahafunga kuwa kane w’icyumweru gishize, ku wa mbere ngo ni ho bahawe aho kubagira mu ibagiro rito ry’amatungo magufi riri ahitwa i Murangi kugira ngo byibura abantu babone inyama zo kurya n’ubwo zidahagije.

Ababaga n’abacuruza inyama ngo bari guhura n’ingorane nyinshi,bagasaba ko bafashwa kubona aho babagira mu gihe n’irishya riri kubakwa ritaraboneka.

Uretse ababaga n’abacuruza inyama bavuga ko bagizweho ingaruka n’iri bura ry’inyama, abatuye umujyi wa Rusizi barataka kumara hafi icyumweru nta kaboga ku ifunguro ryabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Ndagijimana Munyemanzi Louis aravuga icyo bari gukora mu byo basabwe kunoza anasobanura ibibura ngo ibagiro rishya rya kijyambere riboneke

Ibagiro rishya rya kijyambere riri kubakwa ahitwa mu Nyagatare muri aka Karere ka Rusizi ubuyobozi butangaza ko niryuzura rizakemura ikibazo cyo kubura inyama kuko rizabagirwamo amatungo menshi arimo amaremare n’amagufi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *