Inzego z’Ubutabera mu Karere za Rusizi zasabye abaturage kwima amatwi abiyita Abakomisiyoneri b’Abacamanza


image_pdfimage_print

Inzego z’ubutabera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke zasabye abaturage gufatanya na zo bakarwanya bivuye inyuma abo bita “Abakomisiyoneri” babashuka bakabaha amafaranga ngo babagerere ku bacamanza byoroshye.

Iki kikaba ari ikibazo kiri mu mirenge hafi ya yose y’utu turere twombi kdi kigira ingaruka ku baturage ubwabo no isura y’inzego z’ubutabera zihakorera.

Hari abantu bacunga ibibazo abandi bafite mu nkiko maze bagahitamo kubabeshya ko bazabagererayo ariko bakabaca amafaranga. Abo bitwa abakomisiyoneri.

Ntiwapfa kubona uvugira mu itangazamakuru ngo yiyemerere ko ari umukomisiyoneri,ariko bene uyu yitwara nk’ikiraro hagati y’umucamanza n’umuturage ushaka ubutabera. Yitwara nk’uvuga rikijyana imbere y’abacamanza.

Akunda kwitoratoza ahakorera inkiko akaramukanya n’abahakora akinjira mu biro byabo akigaragaza nk’umuntu bamenyeranye cyane kandi akabikora uwo ashaka gutekera umutwe amureba kugira ngo ashimangire ubushobozi bwe.

Ngo hari n’abajya aho polisi iri gukoreshereza ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bagasuhuzanya n’abakomeye bahari hanyuma bagahindukira bakabwira abo bashaka kunamaho bati buriya turabirangije ntugire ikibazo.

Ibi,umukozi w’urwego rwa MAJ Muhirwa Alexis na Nsanzumuhire Prudence uhagarariye Transparency International Rwanda muri Rusizi na Nyamasheke babihamirije RBA ko bikabije muri utu turere.

Inzego z’ubutabera muri utu duce zivuga ko zihangayikishijwe n’uko ibi byose biza bikitirirwa abazikoramo.

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi  Felicien Twagiramungu yasabye abaturage gutera umugongo aba bakomisiyoneri ariko kandi anavuga ko hari ingamba zabafatiwe

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko kiri Kuva kuri uyu wa mbere tariki 13 kugera ku wa gatanu tariki 16  Gashyantare.

Ni igikorwa ngarukamwaka kiba buri gihe muri Gashyantare, ubu bikaba ari ku nshuro ya  13.

Muri 2019 hari umucamanza 1 i Rusizi wafunzwe azira ruswa. Ni mu gihe kandi ibihano kuri bene aba biba biremereye ugereranije n’abandi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *