Basketball: REG BBC yasinyishije amaraso mashya mbere yo kwerekeza muri BAL 2023


image_pdfimage_print

Ikipe y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (Rwanda Energy Group ‘REG’) REG BBC, yasinyishije abakinnyi bane bazayifasha mu marushanwa ya Basketball Africa League (BAL) 2023. Aba bakinnyi yongeyemo bagizwe na Steven Hagumintwari , Dieudonne NdizeyeJean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza na Ntore Habimana.

Aba bakinnyi bongewe muri iyi kipe mbere y’uko yerekeza i Dakar muri Senegal gukina imikino ya BAL guhera tariki ya 11 kugeza kuri 21 Werurwe 2023.

Biyongereye muri Adoniss Filer n’umutoza mushya Dean Murray bombi bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).

Umutoza Murray ntabwo ari mushya muri Basketball yo mu Rwanda, kuko 2020 mu Kwakira yahanyuze atoza Patriots BBC.

Gusa, yaje gutandukana na Patriots muri Werurwe 2021, amezi 2 gusa mbere y’uko yitabira BAL.

Turebere hamwe icyo aba bakinnyi bitezweho gufasha REG BBC muri BAL:

Wilson Nshobozwabyosenumukiza

Nshobozwa, ni umwe mu bakinnyi bahozaho mu gukora amanota muri Shampiyona imbere mu gihugu.

Agarutse muri iyi kipe yanafashije kwegukana igikombee cya Shampiyona y’umwaka ushize, mbere y’uko yerekeza muri APR BBC mu Kwakira 2022.

Mu irushanwa rya BAL, Nshobozwa yambura imipira ku kigero cya 1.7, akugarira ku kigero cya 3.7, akanatsinda amanota 14.2 muri buri mukino. Kongeraho ko afite ikigereranyo cya 3.5 umu muha imipira abandi bakinnyi. Ibi bikaba bimugira umwe mu bakinnyi bo kuzahangwa amaso muri iri rushanwa.

Ku myaka 23 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’abafana abikesha gutsinda amanota y’ingenzi mu gihe cy’umukino.

Yibukirwa ku manota 3 yatsinze Seydou Legacy Athletique (SLAC) ubwo REG yakinaga Sahara Conference muri BAL y’Umwaka ushize 2022 muri Werurwe.

Steven Hagumintwari

Uyu mukinnyi yagiriwe ikizere nyuma y’uko ari umwe mu bahagaze neza imbere mu gihugu kuri ubu, ibi akaba yarabigaragaje atsinda amanota 20 mu mukino wa Shampiyona wakinwe mu mpera z’Icyumweru gishize, Patriots akinira itsinda APR BBC, amanota 67-60 mu mukino wabereye muri Gymnasium ya Lycee de Kigali.

Ishingiye kuri ibi, REG BBC ikaba yaramukubise ijisho nk’umwe mu bakinnyi bazayigirira akamaro muri iyi mikino ya BAL.

Dieudonne Ndizeye

Ndizeye yafashije Patriots mu mwaka w’imikino ushize kwegukana umwanya wa kabiri muri Shampiyona.

Mu minsi mike ishize, yari umwe mu bakinnyi bafatwa nka nimero ya mbere imbere mu gihugu muri uyu mukino.

Mu 2019, yatowe nk’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino Most Valuable Player (MVP).

Kuva iyi mikino ya BAL yatangira gukinwa ntabwo arayiburamo, kuko inshuro 2 ikinwe zose yarayitabiriye, yaba mu 2021 akinira Patriots BBC n’umwaka ushize w’i 2022 akinira REG BBC.

Ukongera kugirirwa ikizere na REG, imwitezeho kuzayifasha, ikaba yanagera mu mikino ya nyuma izakinirwa i Kigali muri Gisurasi (5) uyu mwaka, agahoza amarira yateye abakunzi bayo ubwo umwaka ushize yatungurwaga igatsindwa na Cameroon’s Forces Armées et Police (FAP) yo muri Kameroni amanota 66-63 mu mikino ya 1/4.

Ntore Habimana

Habimana ni umwe mu bakinnyi batanga ikizere muri Basketball nyuma yo kuzamuka mu myaka 3 ishize.

Uyu mukinnyi wavukiye mu gihugu cya Canada ku babyeyi b’Abanyarwanda, ku myaka 25 y’Amavuko afite kuri ubu, yemeye gukinira ikipe y’Igihugu guhera mu mwaka ushize w’i 2022.

Ni umwe mu bakinnyi bazwiho gutwara umupira neza mu gihe cy’umukino, no gutanga imipira ya nyuma ibyara amanota.

Ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare mu gufasha Patriots BBC gutsinda REG BBC mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona y’umwaka ushize.

Yatowe nk’umukinnyi w’uyu mukino (MVP), nyuma y’uko awutsinzemo amanota 18.

Laurier Golden Hawks on Twitter: "M🏀 guard Ntore Habimana has been named to Rwanda's national team ahead of the 2nd window of the FIBA Afrobasket 2021 Qualifiers 🙌👏 #SoarAbove @Laurier @WLU_Mbball @OUAsport @

Wilson Nshobozwabyosenumukiza
Wilson Nshobozwabyosenumukiza

 

Ndizeye Dieudonne yabaye MVP mu mwaka w’i 2019

 

Hagumintwari Steve.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *