Kamonyi: Yafashwe agiye kuvunjisha amadolari asaga 2,500 yamiganano

0Shares

Polisi y’ U Rwanda mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama, yafashe Nizeyimana Salatiel w’imyaka 27 y’amavuko ucyekwaho gukora amadorari y’amiganano angana na 2,756,575Frw ubwo yari agiye kuyavunjisha muri Banki.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Polisi yahawe amakuru n’abaturage ko Nizeyimana usanzwe afite iduka mu murenge wa Runda afite amadolari y’amahimbano, niko guhita hategurwa igikorwa cyo kumufata.

Yagize ati: “Tukimara kumenya amakuru twahise dutegura ibikorwa byo kumufata, tumufatira kuri Banki ubwo yari agiye kwinjiramo ngo atangire asabe serivisi yo kuvunjisha mu manyarwanda.”

Yakomeje avuga ko ubwo uyu Nizeyimana yafatwaga yari afite inoti 51 z’amadorari y’amahimbano, buri noti imwe ari iy’amadorari 50 yose hamwe ari 2550$.

Nizeyimana akimara gufatwa yavuze ko aya madorari na we yari yayaguze n’umudamu atatangaje amazina ye n’aho aherereye.

CIP Habiyaremye yashimiye abatangiye amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba, asaba abaturage muri rusange kwirinda ikintu cyose cyatuma bishora mu byaha kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka kuri we no ku muryango.

Nizeyimana Salatiel akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Runda kugira akorerwe dosiye kuri iki cyaha acyekwaho.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *