Nyuma yo kubabaza Umusore, Urukiko rwamutegetse kumuha  Impozamarira

Urukiko rwo mu gihugu cya Uganda, rwanzuye ko umukobwa yishyura impozamarira umusore bari bemeranyije kubana akaza kumubenga, iyo mpozamarira ijyanye n’agahinda yamuteye.

Urukiko rw’ahitwa Kanungu ruvuga ko umusore witwa Richard Tumwine yikokoye atanga miliyoni 9.4 z’ama- shillings ya Uganda (erenga miliyoni 2.2Frw) yishyurira Kaminuza inkumi yitwa Fortunate Kyarikunda.

Nyuma, uyu mukobwa yaje kurangiza kwiga amategeko, ahemukira umusore wamwishyuriye, Urukiko rukaba rusanga agomba kumusubiza amafaranga ye.

Urukiko ruvuga ko uriya mukobwa yishe isezerano ryari rimaze imyaka ine, bityo Umucamanza Asanasio Mukobi asanga uriya mukobwa Kyarikunda yarahemukiye Tumwine.

Mu mwanzuro w’Urukiko rwasanze rutaha agaciro ubwiregure bw’umukobwa wavuze ko ababyeyi be bamubujije kurongorwa n’umusore ukuze (umusaza).

Rukavuga ko yagombaga kuba yarahakanye mbere, ndetse nta nafate amafaranga yishyuriwe ishuri, rugasanga nta shingiro ibyo avuga bifite ahubwo yarakoze uburiganya.

Ntiharamenyekana niba uriya mukobwa Kyarikunda azagana urukiko rw’ubujurire.

Ikinyamakuru The Monitor, cyanditse iyi nkuru mbere y’uko ikoreshwa na BBC, kivuga ko abagize icyo bavuga ku mwanzuro w’urukiko, bawunenga bavuga ko ibijyanye no kubana, bidakwiye kubamo agahato, ndetse inkiko zidakwiye kubyivangamo.

Sheila Kawamara, wo mu muryango uharanira uburenganzira bw’abagore ED EASSI, avuga ko hari ubwo rimwe na rimwe abagabo bakubirana abakobwa bakabaha ubufasha bw’amafaranga, babanje kubamenyesha ko bazabana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *