Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda taliki ya 14 Werurwe 2020, bimwe mu byemezo byafashwe na Guverinoma birimo kunganira umuturage ku mafaranga y’urugendo.
Nyuma y’imyaka isaga itatu, amafaranga ya nkunganire yatangwaga mu gufasha abaturage kutagorwa n’ingendo agiye kuvanwaho, ashyirwe mu yindi mishinga iteza imbere igihugu.
Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyakozwe na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19.
Bamwe mu baturage bavuga ko biteguye kubahiriza ibyemezo bizafatwa igihe cyose nkunganire izaba yakuweho aho umuntu azaba asabwa kwiyishyurira 100% ku rugendo akoze.
Abaturage bavuga ko imyaka isaga itatu yari ihagije bunganirwa na Leta bityo ngo ntabwo bazahungabanywa n’ibyo byemezo.
Abafite sosiyete zitwara abagenzi bakunze kumvikana bavuga ko nkunganire ya Leta yabageragaho itinze ariko ngo bizeye ko umuturage natangira kwiyishyurira bizabafasha kunoza akazi kabo.
Izindi mpinduka ziri gutegurwa ni uko umuturage azajya yishyurira ikiguzi cy’urugendo aho aviriye mu modoka nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude aheruka kubitangariza Radiyo na Televiziyo by’Igihugu.
Abaturage basanga ibi nibiba bigashyirwa mu bikorwa, bizagabanya igihombo baterwaga no kwishyurira urugendo rwose kandi baviriyemo mu nzira.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko igihe cyari kigeze ngo umuturage acutswe kuri nkunganire yatangirwaga na Leta ku rugendo kugira ngo mu by’ukuri aya mafaranga akoreshwe mu bindi bikorwa by’iterambere.
Kuva mu 2020, Leta y’u Rwanda imaze gushyora miliyari zisaga 87 Frw muri nkunganire y’ingendo nyuma y’uko hari 1/3 Leta yishyura ku muturage.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka ndetse n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira, Leta imaze kwigomwa miliyari 23 Frw ku misoro y’ibikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwirinda izamuka ryayo mu gihugu.