Kinigi: Imiryango iherutse gusenyerwa n’Ibiza yahawe Isakaro

Abagize imiryango irenga 60 yo mu Mirenge ya Nyange na Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, barishimira ko bahawe amabati yo kubafasha gusakara inzu zabo ziherutse kwangizwa n’urubura.

Buri muryango wagiye uhabwa umubare w’amabati bitewe n’uko inzu ukeneye gusakara ingana.

Ni imiryango yiganjemo iherutse gusenyerwa n’ibiza by’imvura, abayigize bakaba bari barabuze ubushobozi bwo kongera kubona isakaro.

Aya mabati bayahawe n’umuryango SACOLA ugizwe n’abaturage bo muri iyi mirenge, ukora ibikorwa byo kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Nsengiyumva Pierre Celestin uwuyobora avuga ko igikorwa nk’iki, ari inyungu zikomoka ku iterambere ry’ubukerarugendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald, yibukije abahawe amabati ko bakwiye gukoresha neza inkunga bahabwa.

Imiryango 65 ni yo yahawe amabati agera ku 1500, afite agaciro ka miliyoni zisaga 17 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *