Rwanda – Amatora: 8 bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abantu 8 ari bo bagaragaje ko bifuza kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Byatangajwe na Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, kuri uyu wa Kane, tariki 16 Gicurasi 2024, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Gasinzigwa yavuze ko uretse abiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, hari n’abantu ku giti cyabo bagaragaje ko baziyamamaza mu Badepite bigenga.

Kugeza ubu NEC, imaze kwakira abantu 41 bamaze kugaragaza ubushake bwo kuziyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya w’Ubudepite.

Yavuze ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga, bakomeje igikorwa cyo gusinyisha imikono y’abantu 600 bagaragaza ko ari inyangamugayo, bityo bashyigikiye ko biyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ati “Ikindi nk’uko amategeko abiteganya, twakiriye abifuza kandidatire zabo biyamamaza ku giti cyabo, iki gikorwa kirakomeje aho abifuza kuziyamamaza ku giti cyabo bahawe impapuro kugira ngo bashake imikono 600.”

Gasinzigwa yasabye abashaka iyo mikono kuba inyangamugayo bagakora ibyo amategeko ateganya.

Ku rundi ruhande yanenze abashobora gukora amakosa bakaba bashuka abaturage bakabaha amafaranga kugira ngo babasinyire, avuga ko binyuranyije n’amategeko.

Ati “Ariko icyo dushyira imbere ni ugukomeza kubigisha cyangwa kubakangurira. Biramutse ari byo ko baba bakoresha amafaranga hamwe na hamwe, ntitwifuza ko abaturage bacu bakoreshwa muri ubwo buryo.”

NEC yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu baba abahagarariye imitwe ya politiki cyangwa abiyamamaza ku giti cyabo bazatangira gutanga kandidatire zabo. (RBA)

Amafoto

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa

 

 

Akayezu Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *