Umuyobozi wa Transparency International Ishami ry’u Rwanda ntiyemeranywa n’imibare yatangajwe ku Bumwe n’Ubwiyunge

Umuyobozi wa Transparency International Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko imibare igaragaza igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda cya 94% atayemera kubera ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara haba mu bakuru no mu bana.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023, mu kiganiro Isesenguramakuru cyatambutse kuri Radio Rwanda.

Iki kiganiro ahanini cyashingiye ku nkuru imaze iminsi ivugwa mu Ntara y’Amajyaruguru aho bari bimitse umutware w’Abakono bigatuma abayobozi 10 barukanywa mu nshingano bari bafite.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko mu igenzura ryakozwe basanze abaturage bari bararemye udutsiko kugera n’aho batageza ibibazo ku buyobozi bwite bwa Leta ahubwo bakabigeza ku bitwa abayobozi b’utwo dutsiko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko Politiki y’ivangura, y’amacakubiri, yimika urwango n’ubwicanyi yo mu 1956 hari abanyarwanda bakiyibonamo batarayireka haba mu myemerere no mu mikorere yabo.

Avuga ko abatarayireka hari abari mu Gihugu n’abari mu mahanga bakomeza kwanduza abari mu Gihugu banyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Avuga ko ibyabaye mu Ntara y’Amajyaruguru biri n’ahandi mu Gihugu ahubwo bitari ku rugero rumwe ariyo mpamvu bibutsa abantu ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari ihame ntakuka.

Ubu ngo batangiye kuvugurura gahunda ya Ndi Umunyarwanda ibiganiro bikagera mu nzego zose, aho abantu bazajya baganira ku byo babona kuri buri Karere ndetse n’urugendo ubumwe bw’abanyarwanda bamaze kugeraho aho hantu no ku nzitizi nyakuri z’aho batuye.

Ati “Usanga hari amakoperative abantu bashinga ariko ugasanga ashingiye ku nyito yakera, urugero iy’abanya-Gikongoro, niba bakibona gutyo ntabwo bajyana n’imibonere y’Igihugu, icyerekezo cyacyo n’aho kigeze.

Uhasanga ayo mashyirahamwe menshi ahantu hatandukanye ashingiye ku nkomoko, ku Turere kandi ugasanga ni Uturere twa kera, ibyo rero ntabwo aribyo.”

Avuga ko ntawasenya amoko gakondo y’abanyarwanda kuko yaranze abanyarwanda mu binyejana binshi ahubwo ikibazo ari uko buri bwoko bwashyira inzego zabwo kuko riba ribaye ivangura, amacakubiri no kubwimika kandi hariho ubuyobozi bw’Igihugu buhereye ku Mudugudu.

Ariko nanone ngo abaturage bafite uburenganzira bwo gushyiraho amashyirahamwe adashingiye ku dutsiko kuko ubwoko gakondo runaka bwimitse umutware wabwo Igihugu cyaba akajagari.

Yagize ati “Niba ubwoko gakondo runaka bugiye kwimika umutware wabwo, n’ubundi bwose bugashyiraho abatware, ubwo twagira bangahe?Noneho ukamushyiraho muri buri Kagari, buri Mudugudu, buri Ntara, Igihugu cyaba akajagari kandi gifite imiyoborere izwi, igaragara n’abaturage bihiteyemo.”

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marié Immaculée avuga ko imibare igaragaza igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda cya 94% atayamera kubera ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara haba mu bakuru no mu bana.

Yasabye Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu gukora ubundi bushakashatsi hagashingirwa ku kuri kurimo kugaragara uyu munsi.

Ati “Uzajye muri RIB baguhe imibare, jyewe ndayifite ni uko ntayifite mu mutwe ariko ku kazi iwacu turayifite, haba hari buri gihe kandi mu Turere twose. Iriya Komisiyo y’ubwiyunge yaduhaye imibare itariyo n’ubu namwe niyo mukigenderaho. Ntabwo murabona ko no mu mashuri kugera mu ay’abanza abana b’impinja, tukibonamo ingengabitekerezo ya jenoside?”

Akomeza agira ati “Urugero ejo bundi jyewe nagiyeyo, tujya gushyingura imibiri ingana kuriya, I Mibirizi, hari umusaza twaganiriye ni umurinzi w’Igihango, namubajije niba batari bazi ko ahabonetse imibiri mishya batari bahazi, ansubiza ko bari babizi ariko batasenya imiryango.”

Aha ngo yashakaga kuvuga ko hari abataragize uruhare muri Jenoside bafite abavandimwe cyangwa abakwe bayigizemo uruhare bityo batakwiteranya n’abazima barengera abapfuye.

Umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe, Itorero n’Uburere mboneragihugu muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Anita Marie-Dominique Kayirangwa, yavuze ko ubu bushakashatsi abwemera ariko nanone umwaka utaha hazakorwa ubundi bushya.

Gusa ngo mu byagendeweho hakorwa ubushakashatsi buhari uyu munsi haziyongeraho ikijyanye n’imibare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *