Rwanda: Kwita ku mirimo irengera Ibidukikije ni imwe mu mpanuro zahawe abasaga 2500 bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’Urubyiruko

Tariki ya 12 Kanama buri uko umwaka utashey, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe urubyiruko. Kuri iyi nshuro, mu Rwanda wizihijwe harebwa imirimo irengera ibidukikije izwi nka ‘Green Skills’.

Minisiteri y’Urubyiruko ivuga ko nubwo hari ibibazo bitandukanye byugarije urubyiruko birimo ubushomeri, ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu, ariko ngo uko Leta y’u Rwanda yashatse uko izahura ubukungu mu gihe cya Covid-19 n’urubyiruko rutasigaye, ku buryo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, imishinga mishya irimo guhanga udushya yongererwa ubufasha, igahembwa kugira ngo ibashe kubona igishoro cy’uko yatangira.

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima, avuga ko basanze benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda bararangije gusa amashuri abanza, bityo ko bisaba rushakirwa imirimo.

Yagize ati “Hari uburyo dushaka kureba niba haboneka akazi kenshi mu buhinzi no mu mirimo ibungabunga ibidukikije (Green Skills), kuko twaje gusanga benshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda barangije icyiciro cy’amashuri abanza gusa. Birasaba rero ko dushaka imirimo myinshi ijya mu cyaro, kugira ngo rwa rubyiruko rubyuka ntirubone akazi, rugahita rwihutira kujya gushaka inzoga za macye, babashe kubona icyo gukora.”

Bwana Utumatwishima yanavuze ko uretse guhanga imirimo myinshi, ngo hari n’indi ikorwa n’urubyiruko mu rwego rwo kurushaho  kubafasha guhangana n’ubushomeri.

Yungamo ati “Nk’ubu hari n’ukuntu dufite akazi mu gukora imihanda yo mu cyaro (Road Maintenance), ibijyanye no kubungabunga amashyamba muri Echo Brigade, turimo turanatekereza uburyo urubyiruko rwakora imiyoboro y’amazi, kwa kundi mu giturage usanga hari imiyoboro y’amazi yajyaga itsindirwa na ba rwiyemezamirimo bamwe. Ubu twumvikanye na Wasac ko nabyo bigiye gukorwa n’urubyiruko.”

N’ubwo bikigoye, ngo Leta y’u Rwanda yagerageje gushaka uburyo bushoboka bwose, urubyiruko rwabona uko umurimo waboneka, ariko ngo narwo rugomba kubigiramo uruhare, abatekereza ibishya bakaba benshi, n’ababonye umurimo bakarushaho kuwukora neza, bakawunoza ku buryo wabyara indi mirimo, kuko umurimo utaboneka gusa kuri Leta.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko batangiye guhanga imirimo, kandi by’umwihariko ifite uruhare mu gutanga ibisubizo ku kibazo cyo kurengera ibidukikije.

Noel Nizeyimana ni umuyobozi w’uruganda Green Care Ltd rwashinzwe n’urubyiruko, kugira ngo bagire uruhare mu gutanga ibisubizo mu bijyanye n’ibidukikije, avuga ko bakora ibijyanye no kubyaza umusaruro bimwe mu biba byajugunywe mu bimoteri.

Ati “Imyanda yo mu Karere ka Huye yose, bayizana ku ruganda. Turabanza tukayivangura, ibora tukayishyira ku birundo, tukayikurikirana, ndetse hari n’utunyabuzima dushyiramo tukabasha kuyicagagura, tukagera ku gice cyo kuyiyungurura ngo imyanda yose irimo ishiremo, tugasigarana ifumbire 100%, kugira ngo izafashe umuhinzi kongera umusaruro, ariko inabungabunge ubutaka, bityo cya kibazo imyanda yatezaga mu bidukikije, kivemo igisubizo mu buhinzi.”

Umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko wizihirije muri BK Arena, ukaba waranitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’urubyiruko rugera ku 2500, barimo 2250 bo mu Rwanda batoranyijwe n’abandi biyandikishije, hamwe n’abandi 250 bavuye mu bihugu 16 bya Afurika.

Amafoto

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima

 

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye uyu munsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *