Rwanda: Kaminuza ya UTAB hayagaritswe by’agateganyo

Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) Ishami rya Gatsibo, ryamaze guhagarikwa by’agateganyo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) nyuma y’ubugenzuzi bwarikozwemo hagasangwa hari ibyo ritujuje.

Nyuma yo guhagarikwa, abanyeshuri bigiraga i Gatsibo boherejwe ku kicaro gikuru giherereye mu Karere ka Gicumbi ndetse bakaba batangiye amasomo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Kanama 2023.

Ibi byashyizwe mu ngiro nyuma y’iminsi 7, abanyeshuri bamenyeshejwe iki cyemezo.

Mu rwego rwo gukurikirana iyi nkuru, THEUPDATE yageze i Byumba, gusa yasanze ababarizwaga i Gatsibo bataratangira amasomo neza.

THEUPDATE yaganiriye na bamwe mu banyeshuri bayibwira uko biyumva nyuma yo guhindurirwa aho bigiraga.

Amanda yagize ati:”Twishimiye kuza kwigira ku kicaro gikuru. Bizadufasha kubonera ku gihe abarimu twifuza. Iyo ugize ikibazo uri ku kicaro gikuru, byoroha gukemuka kurusha umuntu wigira ku Ishami”.

Undi utifuje ko amazina ye ajya mu Itangazamakuru yagize ati:”Twabangamiwe no kwimurwa kuko tutari twarabyiteguye. Kuza i Gicumbi byadusabye amikoro tutari dufite ndetse bamwe byadusabye kuguza. Nka njye mfite urugo, kuza hano byansabye kurwimura, mu gihe amasomo azaba arangiye nzasubira i Gatsibo, murumva ko bitoroshye”.

Aba banyeshuri ba kwiga, ni abo mu gice kiga mu biruhuko, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari mu batari kwiga.

Ku murongo  Telefone, umuyobozi ushinzwe amasomo muri UTAB yabwiye THEUPDATE ko nabo uyu mwanzuro bawumenyeshejwe na HEC habura igihe gito ngo amasomo atangire.

Ati:”Ntago byari bitworoheye kubwira abanyeshuri ngo bitegure kwimuka mu gihe cy’Icyumweru kimwe. Turasaba abanyeshuri kutwihanganira kuko natwe nta yandi mahitamo twari dufite nyuma yo kumenyeshwa uyu mwanzuro”.

Agaruka ku mpamvu yifungwa ry’Ishami rya Gatsibo yagize ati:”Ishamiri rishinzwe imyigire n’imyigishirize ya za Kaminuza ryadusabye kubanza kurivugurura, rigakorerwa amasuku kugira ngo rizongere kwakira abanyeshuri risa neza”.

“Turizeza ko bigiye kwitabwaho, ku buryo mu gihe kitarambiranye bazasubira kwigira aho bigiraga nk’ibisanzwe”.

Iki kibazo kigaragaye kuri iyi Kaminuza mu gihe mu Mezi make ashize cyari cyagaragaye kuri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare, aho abanyeshuri bayigagamo bamenyeshejwe ko bimuriwe i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ibi bikaba byarakozwe habura Icyumweru kimwe ngo amasomo atangire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *