Rurageretse hagati ya Musk wa Twitter na Zuckerberg wa Meta

Twitter irimo gutekereza kurega mu rukiko kompanyi Meta kubera ‘app’ yayo nshya irimo kuyobokwa mu buryo bwihuse yitwa Threads yo guhangana na Twitter.

Threads, yatangijwe ku wa gatatu muri Amerika igahita yitabirwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni, isa na Twitter kandi abayobozi bo muri Meta bayamamaza nk’igamije ko habaho “kubana neza” mu bayikoresha bakayisimbuza Twitter.

Umukuru wa Twitter Elon Musk yavuze ko “ihangana mu bucuruzi ni ryiza, gukopera si byiza” – ariko Meta yahakanye ibivugwa mu ibaruwa y’ikirego ko abahoze ari abakozi ba Twitter bayifashije gukora Threads.

Meta ivuga ko abantu barenga miliyoni 30 bamaze kuyoboka iyi ‘app’ nshya.

Umunyamakuru w’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC ukurikirana inkuru z’ikoranabuhanga James Clayton dukesha iyi nkuru, avuga ko yasanze uko Threads igaragara n’uko umuntu yiyumva iyo arimo kuyikoresha bisa nk’uko bimeze kuri Twitter. Yavuze ko uko amakuru agaragaraho (news feed) no gusangiza ibitangajwe (reposting) “biramenyerewe cyane”.

Mu gikorwa cyatangajwe cya mbere n’igitangazamakuru Semafor, umunyamategeko wa Twitter Alex Spiro ku wa gatatu yoherereje ibaruwa umukuru wa Meta Mark Zuckerberg ashinja Meta “kwiyitirira kwateguwe neza, gukozwe ku bushake, kandi kunyuranyije n’amategeko kw’amabanga y’ubucuruzi ya Twitter n’undi mutungo mu by’ubwenge” igakora Threads.

By’umwihariko, Spiro ashinja Meta guha akazi abahoze ari abakozi ba Twitter babarirwa muri za mirongo “bageraga kandi bakomeje kugera ku mabanga y’ubucuruzi ya Twitter no ku yandi makuru y’ibanga rikomeye” byarangiye afashije Meta gukora icyo yise ‘app’ “yakopewe [kopi]”, Threads.

Iyo baruwa igira iti: “Twitter irashaka gushyira mu bikorwa mu buryo bukomeye uburenganzira bwayo ku mutungo mu by’ubwenge, kandi isabye Meta gufata ingamba z’aka kanya zo guhagarika gukoresha amabanga y’ubucuruzi ya Twitter ayo ari yo yose cyangwa andi makuru y’ibanga rikomeye.

“Twitter yihariye uburenganzira bwose, burimo, ariko butagarukira gusa ku, uburenganzira bwo gushaka ibisubizo [umuti] binyuze mu bwumvikane no gusaba urukiko ihagarikwa nta yindi nteguza ibayeho”.

BBC News, yabonye kopi y’iyo baruwa y’ikirego, yasabye Meta na Twitter kugira icyo babivugaho, ariko nta gisubizo irabona.

Musk yavuze ko “ihangana mu bucuruzi ni ryiza, [ariko] gukopera si byiza”, ubwo yasubizaga ku butumwa bwo kuri Twitter bwakomozaga kuri iyo baruwa yo mu rwego rw’amategeko.

Kuri Threads, umuvugizi wa Meta Andy Stone yatangaje ko “nta muntu n’umwe mu itsinda ryakoze Threads wahoze ari umukozi wa Twitter – ibyo si byo rwose”.

Musk na Zuckerberg bombi bemeye ko bahanganye kubera Threads, iyi ikaba ishamikiye kuri Instagram ariko igakora nka ‘app’ ukwayo.

Ubwo yatangiraga mu bihugu 100, Zuckerberg yasoje imyaka irenga 11 yari amaze nta cyo atangaza ku rubuga rwa Twitter, atangazaho ifoto y’inkorano (meme) y’abagabo babiri bajya gusa neza neza bigize nka ‘Spider-Man’ batunganye urutoki nk’abagiye kurwana.

Nyuma yaho gato, ubwo ijambo “Threads” ryari ririmo kugarukwaho cyane ku isi ku rubuga rwe, Musk yagize ati: “Ni byiza ubuziraherezo kwibasirwa n’abantu utazi kuri Twitter, kurusha kwibera mu byishimo by’ikinyoma byo guhisha akababaro byo kuri Instagram”.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Twitter, Linda Yaccarino, ku wa kane yatangaje ubutumwa kuri Twitter ko nubwo uru rubuga, mbere rwigeze kujya gukoreshwa n’abantu miliyoni hafi 260 ku kwezi, “rwiganwa kenshi”, “nta na rimwe rushobora gukorerwa kopi [gukopororwa]”.

Muri uyu mwaka Meta na Twittter byombi byagabanyije cyane abakozi, mu kwezi kwa Mata (4) Meta yatangaje ko izagabanya abakozi bagera hafi ku 10,000.

Twitter yatakaje abakozi bagera kuri 80% mu bakozi bayo 7,500, mu igabanya ry’abakozi ryakurikiyeho ubwo Musk yari amaze kuyigura mu kwezi kw’Ukwakira (10) mu 2022.

Umuntu ufite telefone ngendanwa iri mu kiganza irimo 'app' ya Threads

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *